1Abefurayimu ku mpande zose barambeshya,
abo Bisiraheli barandyarya,
nyamara Abayuda bo baracyayoboka Imana,
baracyari indahemuka ku Mana nziranenge.
2Abefurayimu bakurikira ibitagira umumaro,
birirwa biruka inyuma y'ibibateza akaga,
bahora bagwiza ibinyoma n'urugomo,
bagirana amasezerano n'Abanyashūru,
nyamara bahakwa ku Banyamisiri babatura amavuta y'iminzenze.
3Uhoraho afite ibyo ashinja Abayuda,
azahana abakomoka kuri Yakobo abahora imigenzereze yabo,
azabitura ibibi bakoze.
4Yakobo akiri no mu nda yaryamiye gakuru,
amaze no gukura yakiranye n'Imana.
5Yakiranye n'Umumarayika aramutsinda,
Yakobo ararira amusaba imbabazi.
I Beteli ni ho Yakobo yabonye Imana,
aho ni ho Imana yavuganiye natwe.
6Uhoraho ni we Mana Nyiringabo,
Uhoraho ni ryo zina yibukirwaho.
7Noneho mwa bakomoka kuri Yakobo mwe,
nimugarukire Imana yanyu,
nimujye mugira imbabazi n'ubutabera,
mujye muhora mwiringiye Imana yanyu.
Andi magambo y'urubanza ku Bisiraheli8Abacuruzi banyu bibisha iminzani,
bakunda kwiba abaguzi.
9Abefurayimu baravuga bati:
“Erega twarikungahaje twironkera ubukire,
ibyo twagezeho byose ni uko twiyushye akuya,
nta buriganya twakoresheje,
nta cyaha twakoze.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,
ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri,
nzongera mbatuze mu mahema,
muzayaturamo nk'igihe nabonaniraga namwe mu butayu.
11Navuganye n'abahanuzi mbabonekera kenshi,
nabwiriye Abisiraheli mu migani mbinyujije ku bahanuzi.”
12Abatuye i Gileyadi babaye inkozi z'ibibi bashiraho,
i Gilugali hatambirwa amapfizi,
intambiro zaho zizasenyuka,
zizamera nk'ibirundo by'amabuye biri mu murima.
13Yakobo yahungiye mu karere ka Aramu,
Isiraheli uwo yakoreye sebukwe kugira ngo amuhe umugeni,
yabaye umushumba w'amatungo ahabwa umugeni.
14Uhoraho yavanye Abisiraheli mu Misiri akoresheje umuhanuzi,
uwo muhanuzi ni we wabarindaga.
15Nyamara abo Befurayimu barakaje Uhoraho bikabije,
azabaryoza amaraso bamennye,
agasuzuguro bagize Nyagasani azakabahanira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.