1Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n'abatuye mu gihugu batanga imisoro.
2Ibikorwa bye byose bikomeye, n'ububasha bwe n'ubutunzi bwe n'ikuzo ry'ubwami bwe, byose byanditswe mu gitabo cy'amateka y'ibyabaye ku ngoma z'abami b'Abamedi n'Abaperesi, kugira ngo bitazibagirana.
3Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi, yari umuntu ukomeye mu gihugu kandi wubahwa n'Abayahudi bene wabo. Yarakundwaga cyane kuko yaharaniraga amahoro yabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.