1Iyo umuntu akoze amakakama aramwanduza,
ucuditse n'umwirasi ahinduka nka we.
2Ntukagerageze kwikorera umutwaro ukabije kuremera,
ntugacudike n'umuntu ukurusha amaboko n'umutungo.
None se ikibindi cyabana gite n'isafuriya?
Iyo bisekuranye ikibindi kirajanjagurika.
3Iyo umukire arenganyije umuntu aranamutonganya,
nyamara iyo umukene arenganyijwe asaba imbabazi.
4Iyo ufitiye umukire akamaro akunyunyuza imitsi,
nyamara iyo nta cyo ukimumariye aragutererana.
5Iyo hari icyo utunze murabana,
bityo akakumaraho ibyawe nta cyo yikanga.
6Niba agukeneye azakubeshyabeshya,
azagusekera kandi aguhe icyizere,
azakuvugisha neza akubaza ati: “Ukeneye iki?”
7Azagukoza isoni yagutumiye mu birori,
uzimaraho utwawe umutumira kabiri cyangwa gatatu,
amaherezo azakuzunguriza umutwe agukwena,
bityo azakwigarika nk'aho atakuzi.
8Uritonde utazavaho uba umupfapfa,
uritonde utazasuzugurwa kubera ubupfapfa bwawe.
9Umunyacyubahiro nagutumira ntukajye mu mwanya w'imbere,
bityo azongera agutumire.
10Ntugashake umwanya w'imbere atakwigizayo,
nyamara ntukajye kure cyane atazakwibagirwa.
11Uzirinde kuganira na we cyane,
ntukiringire amagambo yose akubwira,
koko mu magambo ye n'inseko ye aba akugerageza.
12Azakumenera amabanga nta mbabazi,
umenye ko atazabura kukubabaza cyangwa kugufungisha.
13Ujye witonda kandi ugire amakenga,
ujye witonda kuko ukina n'urupfu.
15Inyamaswa yose ikunda iyo mu bwoko bwayo,
umuntu na we akunda mugenzi we.
16Inyamaswa z'ubwoko bumwe zirabana,
umuntu na we abana na mugenzi we.
17None se ikirura gifitanye sano ki n'umwana w'intama?
None se umunyabyaha we afitanye sano ki n'intungane?
18Mbese impyisi n'imbwa bishobora kubana mu mahoro?
None se umukire n'umukene bashobora kumvikana?
19Uko indogobe zo mu gasozi ziribwa n'intare,
ni na ko abakire babeshwaho n'abakene.
20Kwicisha bugufi ni ikizira ku mwirasi,
umukene ni ikizira ku mukire.
21Iyo umukire agize ibyago incuti ze zimutera inkunga,
nyamara umukene ugize ibyago incuti ze ziramutererana.
22Iyo umukire akosheje benshi baramushyigikira,
iyo avuze amahomvu barayamushima.
Nyamara iyo umukene akosheje baramucyaha,
iyo avuze ukuri ntibamwitaho.
23Iyo umukire avuze bose baraceceka bagashima ijambo rye,
nyamara iyo umukene avuze baravuga bati: “Uriya ni nde?”
Iyo ateshutse baramuhutaza.
24Ubukire buba bwiza iyo butarangwamo icyaha,
ubukene buba bubi iyo buturutse ku cyaha.
25Ibiri mu mutima w'umuntu ni byo bituma ababara cyangwa anezerwa.
26Iyo mu maso hakeye umutima uba unezerewe,
nyamara guhimba imigani bisaba gutekereza cyane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.