1Uhoraho aravuga ati:
“Rangurura, komeza urangurure,
rangurura ijwi nk'iry'impanda,
umenyeshe abantu banjye ubwigomeke bwabo,
bwira Abisiraheli ibyaha byabo.
2Baza kunsenga buri munsi,
bishimira kumenya icyo mbashakaho.
Babyishimira nk'aho ari ubwoko bukora ibitunganye,
babyishimira nk'aho bataretse amabwiriza yanjye.
Bansaba ibyemezo by'ubutungane kandi bashaka kunyegera.
3Murambaza muti:
‘Kuki twigomwa kurya ntubibone?
Kuki twicisha bugufi ntubyiteho?’ ”
Uhoraho arabasubiza ati:
“Iyo mwigomwe kurya mwifata uko mushaka,
mukandamiza n'abakozi banyu.
4Iyo mwigomwe kurya murarwana mugakubitana amakofi,
iyo mwiyirije ubusa mutyo amasengesho yanyu ntangeraho.
5Iyo mwigomwe kurya muba mwirushya,
mwunamisha imitwe yanyu nk'urubingo,
mwisasira amagunira mukaryama no mu ivu.
Mbese ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya?
Ese uwo ni wo munsi unshimisha?
6Ukwigomwa kurya nshaka ni uku:
kurenganura abakandamizwa,
kubohora inkoreragahato,
kureka abakandamizwa bakishyira bakizana,
bityo agahato kose kagakurwaho.
7Ukwigomwa kurya gukwiye ni ukugaburira abashonji,
ni ugucumbikira abakene batagira aho baba,
ni ukwambika abatagira umwambaro,
ni ukutirengagiza umuvandimwe wawe.
8Nimugenza mutyo umucyo wanyu uzaba nk'umuseke utambitse,
ibikomere byanyu bizakira bidatinze.
Ubutungane bwanyu buzabarangaza imbere,
Uhoraho we ubwe azabajya inyuma abarinde.
9Nimusenga Uhoraho azabasubiza,
nimumutabaza azitaba.
Nimurwanya akarengane mureka gusuzugura abandi no kubavuga nabi,
10nimugaburira abashonji mukita ku bakandamizwa,
umucyo wanyu uzamurika mu mwijima,
icuraburindi ribazengurutse rizaba nk'amanywa.
11Uhoraho azahora abayobora,
azabahāza mu gihe cy'amapfa abakomeze.
Muzaba nk'umurima uvomererwa,
muzaba nk'isōko idudubiza ntikame.
12Amatongo yanyu azongera yubakwe,
muzayubaka ku misingi ya kera.
Muzitwa abasannyi b'inkuta zasenyutse,
muzitwa kandi abasibura inzira kugira ngo zongere zinyurwemo.”
Kubahiriza isabato13Uhoraho aravuga ati:
“Nimwubahiriza isabato mukareka imirimo yanyu kuri uwo munsi wanyeguriwe,
nimwita isabato umunsi w'umunezero,
nimuyita umunsi w'icyubahiro weguriwe Uhoraho,
nimuyubahiriza ntimugenze uko mushaka,
nimureka kwishakira ibibanezeza,
nimureka kuvuga amagambo y'imburamumaro,
14muzishima mubikesha Uhoraho.
Nzabatambagiza mu mpinga z'imisozi,
nzabaraga igihugu nahaye sogokuruza Yakobo.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.