Yobu 36 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Elihu agaragaza uko Imana yigisha abantu

1Elihu akomeza agira ati:

2“Ba wihanganye gato ngusobanurire,

ndacyafite ibyo nkubwira ku byerekeye Imana.

3Nzakoresha ubwenge bwanjye bwose,

nzerekana ko Umuremyi wanjye ari umunyakuri.

4Koko rero ibyo nkubwira si ibinyoma,

jyewe tuvugana mfite ubumenyi buhanitse.

5Imana ni inyabubasha nyamara nta wisuzugura,

ububasha bwayo bushingiye ku bwenge bwayo buhanitse.

6Ntireka umugome ngo arame,

ahubwo irenganura abanyamibabaro.

7Ihora yita ku ntungane,

iziha kwicarana n'abami ku ntebe za cyami,

iziha kuganza ku ngoma iteka ryose zo zikikuza.

8Iyo abantu baboheshejwe iminyururu,

iyo ingoyi z'umubabaro zibadanangiye,

9Imana ibagaragariza impamvu zabyo,

ibahishurira ibyaha bakoranye ubwirasi.

10Ibazibura amatwi kugira ngo bite ku nyigisho zayo,

irabihanangiriza kugira ngo bareke ibibi bakora.

11Nibayumvira bakayiyoboka bazasazana ihirwe,

imyaka yo kubaho kwabo izarangwa n'ibyishimo.

12Nibatayumvira bazarimburwa n'inkota,

bazarimbuka bazize kutagira ubwenge.

13Abahakanamana babika inzika mu mitima yabo,

nubwo Imana yabahana ntibayitakambira,

14bapfa umutima bakiri bato,

bakenyuka bazize ubusambanyi bweguriwe ibigirwamana.

15Nyamara abanyamibabaro ibakirisha imibabaro yabo,

mu makuba yabo ibaha ubushishozi.

16Nawe Imana yari yakurinze ibyago,

yari yaraguhaye gutengamara nta kikubangamira,

ameza yawe yabaga yuzuye ibyokurya biryoshye.

17Urubanza waciraga abagome ni rwo waciriwe,

igihano n'ubutabera bikugezeho.

18Uramenye uburakari ntibugutere kwirata,

ubwinshi bw'impongano ntibukuyobye.

19Ugutaka kwawe ntikwakubuza kugira amakuba,

imbaraga zawe nta cyo zagufasha.

20Ntukifuze rya joro ry'urupfu,

ntukifuze iryo joro abantu bazarimbukamo.

21Wirinde kwitabira gukora ibibi,

ni yo mpamvu y'ako kaga kose kugira ngo ubireke.

Ubuhangange bw'Imana

22Ububasha bw'Imana buyihesha ikuzo,

ni uwuhe mwigisha uhwanye na yo?

23Ni nde wahangara kubwira Imana icyo ikora?

Ni nde wakubahuka kuyibwira ati: ‘Ugize nabi.’

24Ujye wibuka ibikorwa byayo,

wibuke ibyo yakoze abantu barata mu ndirimbo.

25Ni ibikorwa abantu bose babona,

buri wese abibonera kure.

26Koko rero Imana irakomeye,

nta wamenya igihe yabereyeho!

27Ikurura ibitonyanga by'amazi,

ibihinduramo ibicu bikabyara imvura,

28bityo imvura igwa ivuye mu bicu,

iyo mvura y'urujojo igera ku bantu.

29Ni nde wasobanukirwa imitambagirire y'ibicu?

Ni nde wamenya imihindire y'inkuba?

30Koko ikwiza imirabyo mu kirere,

ikuzimu h'inyanja hagacura umwijima.

31Nguko uko Imana ikemura ibibazo by'amahanga,

iyaha ibyo kuyatunga bihagije.

32Ifata imirabyo mu biganza byayo,

iyitegeka guhamya icyo iyiteje.

33Uguhinda kw'inkuba kugaragaza ko Imana ije,

amatungo na yo arabimenya.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help