1 Samweli 31 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Urupfu rwa Sawuli n'abahungu be(1 Amateka 10.1-12)

1Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n'Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa.

2Abafilisiti basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b'Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane.

4Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba ntiyabyemera. Sawuli ni ko gufata inkota ye ayishitaho.

5Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye apfana na Sawuli.

6Nguko uko uwo munsi Sawuli n'abahungu be batatu n'uwamutwazaga intwaro, n'abo bari kumwe na we bose bapfiriye rimwe.

7Nuko Abisiraheli bari batuye mu kibaya cya Yizerēli no hakurya ya Yorodani, bamenye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze na Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo.

8Ku munsi ukurikiye uw'urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n'abahungu be batatu aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa.

9Bamuca umutwe bamucuza intwaro ze, babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu ngoro z'ibigirwamana byabo.

10Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y'imanakazi Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku rukuta rw'umujyi w'i Betishani.

11Abaturage b'i Yabeshi y'i Gileyadi bumvise ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli,

12abagabo bose b'intwari bagenda ijoro ryose bajya i Betishani, bamanura umurambo wa Sawuli n'iy'abahungu be bayijyana i Yabeshi barayitwika.

13Hanyuma barundarunda amagufwa yabo, bayahamba aho i Yabeshi munsi y'umunyinya. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help