1Ntugahangane n'umuntu w'igikomerezwa,
ntimugahangane atazaguhitana.
2Ntugatongane n'umukire,
ntimugatongane atazakurusha ububasha.
Koko izahabu yashutse benshi,
yarindagije imitima y'abami.
3Ntugatongane n'umuntu uvuga menshi,
ntukongere inkwi mu muriro we.
4Ntukagirane amashyengo n'inkozi y'ibibi,
koko ashobora gutuka ba sokuruza.
5Ntugacyahe umuntu wemera icyaha cye,
ujye wibuka ko twese turi abanyabyaha.
6Ntugasuzugure umuntu ugeze mu zabukuru,
ntukamusuzugure kuko bamwe muri mwe bagana ubusaza.
7Ntukishimire ko umuntu apfa,
ujye uzirikana ko twese ari yo maherezo.
8Ntugahinyure inama z'abanyabwenge,
ujye uzirikana imigani yabo.
Koko ni bo uzigiraho ubumenyi,
ni bo uzigiraho gukorera abakomeye.
9Ntugahinyure inyigisho z'abasheshe akanguhe,
koko na bo bigishijwe n'ababyeyi babo.
Ni bo umuntu yigiraho ubushishozi no gusubiza neza mu gihe gikwiye.
10Ntugashyigikire umunyabyaha kuko ari ugukongeza umuriro,
ni ugukongeza umuriro ushobora kugutwika nawe.
11Ujye ugendera kure y'umunyagasuzuguro,
ujye umugendera kure atagutera kuvuga amahomvu.
12Ntukagurize umuntu ukurusha ububasha,
numuguriza ujye umenya ko uhombye.
13Ntukishingire ibirenze ubushobozi bwawe,
nubyishingira ujye witegura kwishyura.
14Ntukaburane n'umucamanza,
azagutsinda kubera icyubahiro afite.
15Ntukagendane n'umuntu uhubuka atazaguteza ingorane,
azakora ibimuje mu mutwe maze agukururire urupfu.
16Ntugatongane n'umunyarugomo,
ntukagendane na we muri mwenyine,
koko kumena amaraso ntabikangwa,
azagutsinda aho utagira ugutabara.
17Ntukagishe inama umupfapfa,
ntazazigama ibanga ryawe.
18Ntukagirane ibanga n'umuntu utazi,
koko ntiwamenya akazamuvamo.
19Ntukabwire ubonetse wese ibyo utekereza,
ntukabimubwire kuko atabigushimira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.