1Abami bose bo mu burengerazuba bwa Yorodani, ari abari batuye mu misozi miremire n'abo mu migufi, n'abo mu kibaya cy'Inyanja ya Mediterane kugeza ku bisi bya Libani, bumva ibyo Abisiraheli bakoze. Nuko abo bami b'Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi,
2bishyira hamwe ngo barwanye Yozuwe n'Abisiraheli.
3Naho abatuye Gibeyoni bumvise uko Yozuwe yagenje Yeriko na Ayi,
4bakoresha ubucakura bariyoberanya, bahekesha indogobe zabo imifuka ishaje n'impago z'impu zishaje zacikaguritse kandi ziteyemo ibiremo zijyamo divayi,
5bambara n'inkweto zishaje ziteye ibiraka n'imyambaro y'ubushwambagara, bajyana n'impamba y'imigati yumagaye kandi ivungaguritse.
6Nuko bajya mu nkambi y'i Gilugali, babwira Yozuwe n'Abisiraheli bati: “Duturutse mu gihugu cya kure, tuje kubasaba kugirana namwe amasezerano.”
7Abisiraheli basubiza abo Bahivi b'i Gibeyoni bati: “Twabwirwa n'iki ko mudatuye hafi aha, kugira ngo tubone kugirana namwe amasezerano?”
8Babwira Yozuwe bati: “Erega turi abagaragu bawe!”
Yozuwe na we arababaza ati: “Ariko se ubundi muri bande, kandi muraturuka he?”
9Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe, duturutse mu gihugu cya kure cyane. Twumvise ibyo Uhoraho Imana yawe yakoreye mu Misiri byose,
10n'ibyo yakoreye abami babiri b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, ari bo Sihoni umwami wari utuye i Heshiboni na Ogi umwami wa Bashani wari utuye Ashitaroti.
11None rero abakuru bacu n'abatuye igihugu cyacu bose batubwiye ngo dufate impamba, tuze kubonana namwe kugira ngo tubabwire tuti: ‘Turi abagaragu banyu, nimutwemerere tugirane namwe amasezerano.’
12Nimwirebere namwe imigati yacu! Ubwo twayihambiraga duturutse iwacu tuje ino yari igishyushye, none dore yarumagaye kandi yaravungaguritse!
13Nimwirebere kandi n'izi mpago z'impu! Ubwo twazuzuzaga divayi zari zikiri nshya, none dore zaracikaguritse! Imyambaro yacu n'inkweto zacu na byo ni imishire kubera urugendo rurerure twakoze.”
14Abisiraheli bemezwa n'impamba z'abo Banyagibeyoni, batagishije Uhoraho inama.
15Yozuwe agirana na bo amasezerano y'amahoro, anabasezeranya kutazabica. Abayobozi b'ikoraniro ry'Abisiraheli na bo babyemeza bakoresheje indahiro.
16Hashize iminsi itatu bamaze kugirana na bo ayo masezerano, Abisiraheli bamenya ko Abanyagibeyoni batuye hafi aho.
17Uwo munsi wa gatatu bahita bajya aho abo bantu bari batuye, mu mijyi ya Gibeyoni na Kefira na Bēroti na Kiriyati-Yeyarimu.
18Ntibabatera kuko abo bayobozi bari barahiye mu izina ry'Uhoraho Imana y'Abisiraheli kutazabica, ariko rubanda bitotombera abayobozi babo.
19Na bo babwira rubanda bati: “Ntidushobora kugirira nabi bariya bantu, kuko twabibarahiye mu izina ry'Uhoraho Imana y'Abisiraheli.
20Tugomba rero kubareka bakiberaho kubera iyo ndahiro, kugira ngo tutikururira uburakari bw'Uhoraho. Icyakora dore uko tuzabigenza:
21tuzabihorera, ariko bazajya badutahiriza inkwi batuvomere n'amazi.” Rubanda bemera iyo nama y'abayobozi babo.
22Nuko Yozuwe atumiza Abanyagibeyoni arababaza ati: “Kuki mwatubeshye ngo muturutse kure kandi mutuye bugufi?
23Kuva ubu muravumwe, muzahora mu buja, muzajya mutashya inkwi muvome n'amazi byo gukoreshwa mu Nzu y'Imana yanjye.”
24Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Databuja, icyatumye tubigenza dutyo, ni uko twumvise ko Uhoraho Imana yawe yategetse umugaragu we Musa kubahesha iki gihugu cyose, no gutsemba abagituyemo bose uko muzagenda mucyigarurira. Ibyo byatumye dutinya cyane ko muzatwica.
25None ubu turi mu maboko yawe, icyo ubona gikwiriye kandi kigutunganiye ube ari cyo udukorera.”
26Yozuwe abagenzereza nk'uko yababwiye, abakiza Abisiraheli ntibabica.
27Kuva uwo munsi Yozuwe abashinga imirimo yo gutashya inkwi no kuvoma amazi y'Abisiraheli, no kubikorera aho Uhoraho azitoranyiriza kugira ngo hashyirwe urutambiro rwe. Abanyagibeyoni baracyakora iyo mirimo kugeza na n'ubu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.