Zaburi 50 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana icira ubwoko bwayo urubanza

1Zaburi ya Asafu.

Uhoraho Imana nyir'imbaraga yaravuze,

yahamagaye abatuye isi,

ahera iburasirazuba ageza iburengerazuba.

2Imana irabagiranira i Siyoni,

wa murwa ufite ubwiza buhebuje.

3Imana yacu iraje kandi ntije bucece,

ibanjirijwe n'umuriro ukongora,

ikikijwe n'inkubi y'umuyaga.

4Ihamagara abo mu ijuru n'abo ku isi,

ibahamagarira gukurikirana urubanza icira ubwoko bwayo.

5Iravuga iti:

“Nimunkoranyirize izo ngirwandahemuka zanjye,

zagiranye nanjye Isezerano ryahamijwe no gutamba igitambo.”

6Abo mu ijuru bahamya ubutungane bw'Imana bati:

“Koko Imana ni umucamanza utabera.”

Kuruhuka.

7Imana iravuze iti:

“Wa bwoko bwanjye we, umva icyo mvuga,

mwa Bisiraheli mwe, mfite icyo mbashinja,

ni jye Mana, Imana yanyu.

8Icyo mbagaya si uko mutantuye ibitambo,

ibikongorwa n'umuriro na byo ntimwahwemye kubintambira.

9Amapfizi yo mu ngo zanyu sinyakenera,

amasekurume y'ihene yo mu biraro byanyu na yo sinyakenera.

10Erega inyamaswa zose zo mu ishyamba ni izanjye,

inka zo mu misozi itabarika na zo ni izanjye!

11Inyoni n'ibisiga byo ku misozi byose ndabizi,

utunyamaswa two mu gasozi na two ni utwanjye.

12Nubwo nasonza sinabafunguza,

erega isi n'ibiyiriho byose ni ibyanjye!

13Ese mugira ngo ntungwa n'inyama z'amapfizi?

Mbese mugira ngo nywa amaraso y'amasekurume y'ihene?

14Jyewe Imana, ibitambo mbashakaho ni uko munshimira,

jyewe Usumbabyose, icyo mbashakaho ni ugusohoza ibyo mwansezeraniye.

15Mujye munyambaza mwagize ibyago,

bityo nzabakiza namwe mumpeshe ikuzo.”

16Naho umugome Imana iramubaza iti:

“Wiruhiriza iki utondagura amategeko yanjye,

ugahoza n'Isezerano ryanjye ku rurimi?

17Wanga ko nkugira inama nguhana,

ibyo nkubwira ukabihinyura.

18Uko ubonye umujura wifatanya na we,

ugirana agakungu n'abasambanyi.

19Wihutira kuvuga abandi ibibi,

ntutinya no guhimba ibinyoma.

20Wicara uvuga nabi mugenzi wawe,

uwo muva inda imwe na we uramusebya.

21Ibyo urabikora nkakwihorera,

wibwira ko jyewe mpwanye nawe!

Ariko ibyo wakoze byose nzabikugaragariza mbiguhanire.

22“Namwe abanyibagirwa nimuzirikane ibyo,

ntavaho mbatanyaguza hakabura ubankiza.

23Umpesha ikuzo ni we unshimira,

ni we uba untuye ibitambo,

uwirinda mu migenzereze ye nzamuha agakiza kanjye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help