1Mwa batuye ibirwa mwe, nimuceceke imbere yanjye,
mwa banyamahanga mwe, nimugire akanyabugabo.
Nimuze imbere yanjye muvuge,
nimuze duhure tuburane.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
2Ni nde wahagurukije umutabazi amukuye iburasirazuba?
Ni nde wamuhamagaye ngo amube hafi?
Ni nde wamweguriye amahanga?
Ni nde wamuhaye gutsinda abami?
Yabahinduye umukungugu akoresheje inkota ye,
yabatatanyije nk'ibyatsi bitumuwe n'umuyaga akoresheje umuheto we.
3Yarabakurikiranye ntibagira icyo bamutwara,
yabakurikiranye adakoza ibirenge hasi.
4Ni nde wabiteguye akabishyira mu bikorwa?
Ni wa wundi waremye abantu kuva mu ntangiriro,
jyewe Uhoraho nari ndiho uhereye mu ntangiriro,
nzaba ndiho kugeza ku iherezo rya byose.
5Abatuye ibirwa barabibonye bashya ubwoba,
abatuye ku mpera z'isi na bo bahinda umushyitsi,
bityo bigiye bugufi babikurikirira hafi.
6Buri muntu afasha mugenzi we,
abwira umuvandimwe ati: “Komera!”
7Umunyabukorikori ashyigikira ushongesha izahabu,
usena ibyuma ashyigikira umucuzi,
abwira uteranya ibyuma ati: “Biratunganye.”
Bityo ikigirwamana bakagitera imisumari ntikijegajege.
Isiraheli wigira ubwoba8Isiraheli mugaragu wanjye, tega amatwi,
wowe Yakobo nitoranyirije,
urubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
9Nabakuye ku mpera z'isi,
nabahamagaye mbavanye iyo gihera,
narababwiye nti: “Uri umugaragu wanjye”,
ni jye wabitoranyirije sinzabareka bibaho.
10Ntimugire ubwoba ndi kumwe namwe,
ntimwihebe kuko ndi Imana yanyu,
nzabaha imbaraga mbatabare,
nzabarinda mbarenganure.
11Koko ababahagurukiye bose bazakorwa n'isoni,
ababarakariye bose bazaba ubusa barimbuke.
12Nubwo mwashakashaka abanzi banyu ntimuzababona,
ababarwanya bazashira.
13Koko ndi Uhoraho Imana yanyu ibakomeza,
ndababwira nti: “Mwigira ubwoba nzabafasha.”
Uhoraho atabara Abisiraheli14Uhoraho aravuze ati:
“Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe,
nubwo mumeze nk'umunyorogoto nzabafasha,
mwa Bisiraheli mwe,
nubwo muri abantu buntu mwigira ubwoba nje kubatabara.
Ndi Umucunguzi wanyu, Umuziranenge wa Isiraheli.
15Ngiye kubagira nk'igikoresho gihura ingano,
igikoresho gishya gifite amenyo menshi.
Muzarimbagura imisozi ishireho,
udusozi muzaduhindura umukungugu.
16Muzayigosora itwarwe n'umuyaga,
serwakira izayitumukana.
Nyamara mwebwe muzishimira Uhoraho,
muzarata Umuziranenge wa Isiraheli.”
Ubutayu buzatobokamo amazi17Abakene n'abatindi bashakashaka amazi ntibayabone,
dore bishwe n'inyota nyamara jyewe Uhoraho nzabagoboka,
jyewe Imana ya Isiraheli sinzabatererana.
18Nzavubura inzūzi mu misozi y'ibiharabuge,
nzatobora amasōko mu bibaya,
ubutayu buzahinduka ibizenga by'amazi,
agasi kazatobokamo amasōko.
19Mu butayu nzahatera amasederi,
nzahatera iminyinya n'iminzenze n'ibiti bihumura neza,
mu turere twumagaye nzahatera amasipure,
nzahatera n'amapinusi n'imigenge.
20Abantu bose bazabyibonera,
bityo bazamenya ko ari jyewe Uhoraho wabikoze,
bazamenya ko ari jyewe Umuziranenge wa Isiraheli wabiremye.
Ibigirwamana ni amanjwe21Uhoraho umwami wa Isiraheli arabwira ibigirwamana ati:
“Nimushoze urubanza mutange n'ibimenyetso.
22Ngaho nibize bidutekerereze ibigiye kuba,
nibidutekerereze ibyabaye kera,
bityo tubizirikane tumenye ingaruka zabyo,
cyangwa nimutumenyeshe icyo bisobanura.
23Nimutubwire ibizaba mu gihe kizaza,
tumenyereho ko muri imana.
Ngaho nimugire icyo mukora cyiza cyangwa kibi,
bityo dutangarire ubushobozi bwanyu.
24Nyamara nta cyo mumaze,
ibikorwa byanyu ni imburamumaro,
ubyishingikirizaho ni umupfapfa.”
25Jyewe Uhoraho nihagurukirije umuntu,
nguwo araje aturutse iburasirazuba,
aje amenyekanisha izina ryanjye.
Azakandagira abami nk'uribata icyondo,
azabaribata nk'umubumbyi ukāta ibumba.
26Ni nde se watangaje ibingibi kuva kera?
Ni nde kugira ngo tubimenye?
Ni nde wabanje kubitangaza ngo tuvuge tuti:
“Ibyo yavuze ni ukuri?”
Koko rero nta n'umwe muri mwe wabitangaje,
nta n'umwe wumvise imvugo yanyu.
27Ni jye wa mbere wabitangaje i Siyoni,
ni jye wohereje i Yeruzalemu intumwa ijyanye inkuru nziza.
28Naritonze nditegereza,
nta kigirwamana na kimwe cyatanga inama,
nta na kimwe nabaza ngo gisubize.
29Byose nta cyo bimaze,
ibikorwa byabyo ni amanjwe,
byo ubwabyo ni amashusho gusa nta cyo bimaze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.