1Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda.
Umunsi ukomeye w'Uhoraho2Uhoraho aravuga ati:
“Nzatsemba ibiri ku isi byose,
3nzatsemba abantu n'amatungo,
nzatsemba ibiguruka n'amafi,
nzatsemba abagome n'ibitera abantu gucumura,
nzamara abantu ku isi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
4“Nzahana igihugu cy'u Buyuda,
nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu.
Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli,
abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi.
5Nzatsemba abajya hejuru y'inzu bagasenga inyenyeri,
nzatsemba n'abansenga bakanyirahira bambangikanyije na Milikomu.
6Jyewe Uhoraho nzatsemba n'abanyimūye,
nzatsemba abaretse kunyoboka no kungisha inama.”
7Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho,
dore umunsi w'Uhoraho uregereje.
Koko Uhoraho yateguye igitambo,
yamaze gutoranya abo bazagisangira.
8Uhoraho aravuga ati:
“Ku munsi nzatambaho igitambo,
nzahana abatware n'abana b'umwami,
nzahana n'abifata nk'abanyamahanga batanyemera.
9Uwo munsi nzahana abakurikiza imiziririzo igihe binjira mu nzu,
nzahana n'abuzuza mu nzu ya shebuja ibyavuye ku rugomo n'uburiganya.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry'Amafi,
imiborogo izumvikana mu gace gashya k'umurwa,
urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi.
11Mwa batuye ku murenge w'i Makiteshi mwe, nimuboroge,
dore abacuruzi bose bazashiraho,
abaguzi b'ifeza bazatsembwa.
12“Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu.
Nzahana abantu baho badamaraye,
bameze nk'inzoga iteretse ngo itende ryikeneke,
baribwira bati:
‘Uhoraho nta cyo azadutwara,
ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’
13Umutungo wabo uzasahurwa,
amazu yabo azasenyuka.
Abazubaka amazu ntibazayaturamo,
abazatera imizabibu ntibazanywa divayi yayo.”
14Umunsi ukomeye w'Uhoraho uregereje,
uregereje ndetse urihuta.
Uwo munsi abantu bazacura imiborogo,
ndetse n'intwari ubwayo izatabaza itaka.
15Uwo munsi uzaba ari umunsi w'uburakari bw'Uhoraho,
uzaba ari umunsi w'akaga n'agahinda,
uzaba ari umunsi wo kurimbura no kwangiza,
uzaba ari umunsi w'icuraburindi n'umwijima,
uzaba ari umunsi w'ikibunda n'igihu kibuditse,
16uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara.
Abanzi bazatera imijyi ntamenwa,
bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo.
17Uhoraho aravuga ati:
“Nzateza abantu akaga,
bazagenda barindagira nk'impumyi,
nzabagenza ntyo kuko bancumuyeho.
Amaraso yabo azameneka nk'umukungugu bamena,
imirambo yabo izajugunywa nk'imyanda.”
18Ifeza n'izahabu byabo nta cyo bizabamarira,
ntibizabakiza umunsi w'uburakari bw'Uhoraho.
Umujinya we ugurumana uzakongora isi yose,
koko abari ku isi yose azabagwa gitumo abatsembe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.