1Salomo ashyiraho abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, n'abo gucukura amabuye ku musozi ibihumbi mirongo inani, n'ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira imirimo.
2Salomo yohereza intumwa zibwira Hiramu umwami w'i Tiri ziti: “Woherereje Data Dawidi imigogo y'amasederi kugira ngo yiyubakire ingoro, nanjye ungenzereze utyo.
3Ubu ngiye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro. Bazayoserezamo imibavu, bazayimurikiramo imigati ubudasiba, kandi bayituriremo ibitambo bikongorwa n'umuriro mu gitondo na nimugoroba, no ku isabato no mu mboneko ya buri kwezi, no ku yindi minsi mikuru y'Uhoraho Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isiraheli.
4Byongeye kandi Ingoro ngiye kubaka igomba kuba nini, kuko Imana yacu iruta izindi mana zose.
5Nyamara ntawashobora kubakira Imana ingoro, kuko n'ubwo ijuru ari rinini ntirikwirwamo. Nanjye ubwanjye siniyemeza kuyubakira Ingoro, ahubwo ni ahantu ho kuyitambira ibitambo.
6Nuko rero unyoherereze umuhanga wo gutunganya izahabu n'ifeza n'umuringa n'ibyuma, kandi uzi kuboha imyenda itukura n'iy'umuhemba n'iy'isine. Agomba kuba azi umwuga wo guharagata amashusho, maze azafatanye n'abahanga bo mu Buyuda n'i Yeruzalemu data Dawidi yansigiye.
7Unyoherereze n'imigogo y'amasederi n'amasipure, n'indi migogo myiza y'ibiti byo muri Libani, kuko nzi neza ko abagaragu bawe bamenyereye gutema ibiti byo muri Libani. Nzohereza n'abagaragu banjye bafatanye n'abawe
8maze bantemere ibiti byinshi, kuko ingoro nshaka kubakisha izaba ari nini kandi ari nziza cyane.
9Abagaragu bawe bazatema ibiti, nzabaha toni ibihumbi bibiri by'ifu y'ingano, na toni ibihumbi bibiri by'ingano za bushoki, na litiro ibihumbi magana ane ya divayi, na litiro ibihumbi magana ane z'amavuta y'iminzenze.”
10Hiramu umwami wa Tiri yandikira Salomo ati: “Uhoraho yakugize umwami w'abantu be kuko abakunda.
11Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Isiraheli waremye ijuru n'isi, kuko yahaye so Umwami Dawidi umwana w'umunyabwenge. Yaguhaye ubwitonzi n'ubushishozi kugira ngo wubake Ingoro y'Uhoraho n'iyawe bwite.
12None nkoherereje umuhanga uzi gushishoza witwa Huramu,
13nyina akomoka kuri Dani naho se ni Umunyatiri. Huramu uwo azi gutunganya izahabu n'ifeza, n'umuringa n'icyuma, n'amabuye n'ibiti, n'imyenda y'amabara y'umutuku n'ay'umuhemba, n'ay'isine n'ay'umweru. Ashoboye umwuga wo guharagata amashusho, ndetse n'ibindi mwamusaba gukora yabikora. Azafatanya n'abahanga bawe n'aba databuja so Dawidi.
14None databuja, utwoherereze ingano za nkungu n'iza bushoki, na divayi n'amavuta wadusezeranyije.
15Twebwe tuzajya mu bisi bya Libani gutema ibiti byose ukeneye, maze tubikoherereze tubinyujije mu nyanja bihambiriye bigere i Yope. Nawe uzajya ubikura aho ubijyane i Yeruzalemu.”
Iyubakwa ry'Ingoro y'Uhoraho(1 Bami 6.1-38)16Salomo abarura abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isiraheli, akurikije ibarura ryakoreshejwe na se Dawidi. Bari ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu.
17Afatamo ibihumbi mirongo irindwi b'abikorezi, n'ibihumbi mirongo inani bo gucukura amabuye ku musozi, n'abandi ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira imirimo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.