1Mbega ukuntu ikirēre kirabagirana!
Mbega ukuntu ijuru ribengerana!
2Iyo izuba rirashe ryamamaza ibitangaza by'Usumbabyose.
3Ku manywa ryumisha ubutaka,
ni nde wakwihanganira ubushyuhe bwaryo?
4Abantu bacanira itanura kugira ngo rishyuhe,
nyamara izuba ritwika imisozi incuro eshatu kurushaho.
Ryohereza ibirimi by'umuriro,
ryohereza imirasire yaryo rigahuma amaso.
5Mbega ukuntu Uhoraho akomeye!
Ni we wariremye kandi riyoborwa n'itegeko rye.
Ibyerekeye ukwezi(Sir 43.6-7; Intang 1.14; 8.22; Zab 104.19)6Ukwezi na ko kubonekera igihe cyako,
gutandukanya ibimenyetso bihoraho by'imihindukire y'ibihe.
7Ukwezi kuranga ibihe by'iminsi mikuru,
ukwezi kurazora hanyuma kukagabanuka.
8Amazina y'amezi akomoka ku mboneko zako,
uburyo gukura n'uko kugabanuka biratangaje,
ni ikimenyetso cy'ibinyarumuri bimurika mu kirēre cy'ijuru.
Ibyerekeye inyenyeri(Ezayi 46.26; Yobu 25.2-3; Bar 3.34-35)9Umucyo w'inyenyeri ugaragaza ubwiza bw'ikirēre,
ni imitako imurika mu ijuru ry'Uhoraho.
10Ku bw'itegeko ry'Imana nziranenge biguma aho byagenewe,
ntibijya bicogora ku murimo wabyo wo kumurika.
Ibindi byiza bitatse ikirēre n'isi(Sir 43.11-12; Intang 9.12-17; Ezek 1.28; Yobu 36.27—37.24; 38.22-38)11Ujye witegereza umukororombya maze ushimire Uwawuremye,
ni mwiza cyane kubera ukubengerana kwawo.
12Umeze nk'uruziga rumurika mu kirēre,
rwakozwe n'ibiganza by'Usumbabyose.
13Ku bw'itegeko ry'Usumbabyose urubura ruragwa,
iyo ategetse imirabyo irarabya.
14Ibigega byo mu ijuru birafunguka,
ibicu bigenda nk'inyoni ziguruka.
15Ku bw'imbaraga z'Usumbabyose ibicu birakomera,
birasandara maze bikabyara urubura.
16-17Iyo imisozi imubonye ihinda umushyitsi,
ijwi ry'inkuba ye ritingisa isi yose.
Ku bushake bwe umuyaga wo mu majyepfo urahuha,
uhuha nk'inkubi y'umuyaga wo mu majyaruguru cyangwa serwakira.
Ugusha amasimbi nk'inyoni ziguye ku butaka,
amasimbi amanuka nk'inzige zigwa ku butaka.
18Urwererane rw'amasimbi rurashimisha,
kugwa kwayo kuratangaza.
19Imana ikwiza urume ku isi rukamera nk'umunyu,
urwo rume iyo rukonje ruhinduka nk'imigera y'amahwa.
20Imana yohereza umuyaga ukonje wo mu majyaruguru,
uwo muyaga urahuha amazi agakomera nk'ibuye,
uhuha hejuru y'inyanja hose hagakonja cyane hagahinduka nk'urutare.
21Umuyaga utwika ukongora imisozi n'ubutayu,
utwika ibyatsi byose nk'umuriro.
22Nyamara ubuhehere bw'ibicu butuma bigarura ubuyanja,
ikime kiraza kigacogoza ubushyuhe.
23Imana yakamije inyanja nini kubera umugambi wayo,
yarazikamije zihinduka ibirwa.
24Abagenda mu nyanja batubwira ububi bwayo,
ibyo badutekerereza biradutangaza cyane.
25Mu nyanja harimo ibiremwa bitangaje,
harimo inyamaswa z'amoko yose n'ibikōko biteye ubwoba.
26Imana ishoboza intumwa yayo kugera ku ntego,
ku bw'ijambo ryayo byose biratungana.
27Dushobora kuvuga byinshi ariko ntitubirangize,
nyamara muri make “Imana ni yo byose”.
28Twavana he imbaraga zo kuyisingiza?
Koko Imana irakomeye, isumba ibiremwa byose.
29Uhoraho arakomeye kandi akwiye gutinywa,
ububasha bwe buratangaje.
30Nimusingiza Uhoraho mujye mumurata uko mubishoboye,
nyamara arakomeye kuruta uko mubivuga.
Nimumuhimbaze n'imbaraga zanyu zose,
ntimucike intege nubwo mudashobora kumusingiza uko bikwiye.
31Ni nde wabonye Imana ngo ayivuge ibigwi?
Ni nde ushobora kuyihimbaza uko bikwiye?
32Hari n'ibindi byinshi bikomeye kurusha ibyo tubona,
ibikorwa by'Imana tubona ni bike cyane.
33Koko rero Uhoraho ni we waremye ibintu byose,
abamwubaha ni we wabahaye ubuhanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.