Zaburi 150 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gusingiza Imana

1Haleluya!

Nimusingize Imana muri mu Ngoro yayo!

Mu ijuru ryayo nimuyisingize kuko ari nyir'ubushobozi.

2Nimuyisingize kubera ibyo yakoze bikomeye,

nimuyisingize kubera ubuhangange bwayo buhambaye.

3Nimuyisingize muvuza amakondera,

nimuyisingize mucuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha.

4Nimuyisingize muvuza ishakwe kandi mubyina,

nimuyisingize mucuranga ibinyamirya n'imyironge.

5Nimuyisingize muvuza ibyuma birangīra,

nimuyisingize muvuza ibyuma binihīra.

6Ibifite ubuzima byose nibisingize Uhoraho!

Haleluya!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help