1Umwami Ahabu amaze gupfa, Abamowabu bigometse ku butegetsi bwa Isiraheli.
2Igihe kimwe Umwami Ahaziya ari i Samariya mu cyumba cye cy'igorofa yo hejuru, yahanukiye mu idirishya maze arakomereka bikomeye. Nuko yohereza intumwa arazibwira ati: “Mujye kundaguriza kwa Bāli-Zebubi ikigirwamana cy'umujyi wa Ekuroni, mumbarize niba nzakira ibi bikomere.”
3Umumarayika w'Uhoraho ni ko kubwira Eliya w'i Tishibi ati: “Genda utangīre intumwa z'umwami w'i Samariya uzibaze uti: ‘Mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli?’
4Uhoraho avuze ko Ahaziya atazabyuka ku buriri aryamyeho, azapfa nta kabuza.” Nuko Eliya asohoza ubutumwa.
5Intumwa ziragaruka umwami arazibaza ati: “Ni iki gitumye mukimirana?”
6Ziramusubiza ziti: “Umuntu yadutangiriye aratubwira ati: ‘Musubireyo, mubwire umwami wabatumye muti: Uhoraho arakubaza ngo mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli? Nuko rero ntuzabyuka kuri ubwo buriri uryamyeho, uzapfa nta kabuza.’ ”
7Ahaziya arazibaza ati: “Uwo muntu waje akabatangira akababwira atyo ameze ate?”
8Ziramusubiza ziti: “Ni umuntu wari wambaye umwambaro ubohesheje ubwoya bw'ingamiya, awukenyeje umukandara w'uruhu.”
Umwami aravuga ati: “Uwo ni Eliya w'i Tishibi.”
Ahaziya agerageza kwica Eliya9Nuko Umwami Ahaziya atuma umutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu gufata Eliya. Uwo mutware azamuka agasozi agera mu mpinga aho Eliya yari ari, aramubwira ati: “Muntu w'Imana, umwami arategetse ngo: 'manuka'!”
10Eliya ni ko kumubwira ati: “Ubwo ndi umuntu w'Imana, umuriro numanuke mu ijuru maze ugutsembe n'ingabo zawe mirongo itanu.” Nuko umuriro uherako umanuka mu ijuru umutsembana n'ingabo ze mirongo itanu.
11Umwami atuma undi mutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Aramusanga aramubwira ati: “Muntu w'Imana, umwami arategetse ngo gira vuba umanuke.”
12Eliya ni ko kubabwira ati: “Ubwo ndi umuntu w'Imana, umuriro numanuke mu ijuru ugutsembe wowe n'ingabo zawe mirongo itanu.” Imana iherako yohereza umuriro uva mu ijuru umutsembana n'ingabo ze mirongo itanu.
13Incuro ya gatatu umwami atuma undi mutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Umutware azamuka ka gasozi, akimukubita amaso apfukama imbere ye aramusaba ati: “Muntu w'Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n'ubw'aba bagaragu bawe mirongo itanu.
14Dore umuriro wavuye mu ijuru utsemba abatware babiri bambanjirije n'ingabo zabo! None ubu jye ndakwinginze ungirire impuhwe ndi mu maboko yawe.”
15Nuko umumarayika w'Uhoraho abwira Eliya ati: “Manukana na we ntugire ubwoba.” Aherako ajyana n'umutware ku Mwami Ahaziya.
16Bagezeyo Eliya aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli?’ Ubwo wabigenje utyo ubwo buriri urwariyeho ntuzabubyukaho, uzapfa nta kabuza.”
17Umwami Ahaziya arapfa nk'uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Eliya. Kubera ko Ahaziya atagiraga umuhungu, asimburwa ku ngoma n'umuvandimwe we Yehoramu. Hari mu mwaka wa kabiri Yoramu mwene Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda.
18Ibindi bikorwa bya Ahaziya byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.