Ivugururamategeko 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amabwiriza yerekeye intambara

1Nimujya ku rugamba mugasanga abanzi banyu babarusha amafarasi n'amagare y'intambara n'ingabo, ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu wabavanye mu Misiri azaba ari kumwe namwe.

2Mutaratangira kurwana umutambyi azahagarare imbere y'ingabo,

3azibwire ati: “Bisiraheli, nimwumve! Uyu munsi mugiye guhangana n'abanzi, none nimukomere mureke kugira ubwoba no gutinya no guhinda umushyitsi!

4Uhoraho Imana yanyu arajyana namwe abarwanirire mutsinde abanzi banyu.”

5Maze abashinzwe kubahiriza amategeko bazabwire ingabo bati: “Niba muri mwe hari uwubatse inzu akaba atarayitaha, nagende ayitahe, atazagwa mu ntambara igatahwa n'undi.

6Niba hari uwateye imizabibu akaba atararya imbuto zayo, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, imizabibu ye igasarurwa n'undi.

7Niba hari uwasabye umugeni akaba ataramurongora, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, umugeni we akarongorwa n'undi.

8Niba kandi hari ufite ubwoba agatinya gutabara, nasubire iwe adaca abandi intege.”

9Abashinzwe kubahiriza amategeko nibamara kubwira ingabo batyo, bazazishyikirize abatware b'ingabo.

10Mbere yo gutera umujyi, mujye mubanza mubaze abawutuye niba bemera gutsindwa batarwanye.

11Nibabyemera bakabareka mukawinjiramo, abawutuyemo bose bazabayoboke kandi babakorere imirimo y'agahato.

12Ariko nibashaka kubarwanya muzagote umujyi wabo,

13maze Uhoraho Imana yanyu nawubagabiza, muzamarire ku icumu abagabo bawurimo bose.

14Muzajyane ho iminyago abagore n'abakobwa n'abana n'amatungo, n'ibindi byose biri muri uwo mujyi Uhoraho Imana yanyu azaba yabahaye, murye n'ibiribwa muzawusahuramo.

15Uko azabe ari ko muzagenza imijyi iri kure y'igihugu mugiye kwigarurira.

16Naho mu mijyi y'icyo gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, muzice abantu bose n'amatungo yose.

17Muzatsembe Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi nk'uko Uhoraho Imana yanyu yabibategetse.

18Naho ubundi babatoza ibizira bakora baramya imana zabo, mukaba mucumuye ku Uhoraho Imana yanyu.

19Nimushaka kwigarurira umujyi, ntimugateme ibiti byera imbuto by'abawutuye, nubwo mwaba mumaze igihe kirekire muwugose. Ibiti si byo banzi banyu ngo mubirwanye, ahubwo bishobora kubatunga.

20Icyakora ibiti bitera imbuto ziribwa mushobora kubitema, kugira ngo mubyubakishe ibikwa byo kūririraho inkuta z'uwo mujyi, kugeza igihe muzawigarurira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help