1Uhoraho ategeka Musa
2kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira umugabo cyangwa umugore uhiga umuhigo wo kunyiyegurira kugira ngo abe umunaziri,
3ntakanywe divayi n'izindi nzoga zose zindisha cyangwa ibizikomokaho, habe n'umutobe w'imizabibu. Ntakarye n'imbuto mbisi cyangwa zumye z'imizabibu.
4Igihe cyose azaba akiri umunaziri ntakagire icyo arya kivuye ku mizabibu, naho kaba akabuto k'imbere cyangwa igishishwa.
5Ntakiyogosheshe imisatsi cyangwa ubwanwa igihe yahize kuba umunaziri kitarashira. Gutereka imisatsi n'ubwanwa ni ikimenyetso cy'uko yanyiyeguriye akaba umuziranenge.
6Muri icyo gihe cyose ntagomba kwegera intumbi,
7kabone n'ubwo yaba iya se cyangwa iya nyina cyangwa iy'umuvandimwe we, kuko aba agifite cya kimenyetso cy'uko yanyiyeguriye.
8Igihe cyose azaba akiri umunaziri, azaba anyeguriwe.
9Icyakora nihagira umuntu umupfira iruhande ku buryo butunguranye akamuhumanya, ajye amara iminsi irindwi abone kwiyogoshesha, abe ahumanutse.
10Ku munsi wa munani, ajye ashyīra umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, azimuhere ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro.
11Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo munaziri wahumanyijwe n'intumbi. Uwo munsi umutambyi atangaze ko uwo munaziri yongeye kunyiyegurira.
12Nuko uwo munaziri anyiyegurire bundi bushya, atambe isekurume y'intama itarengeje umwaka, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Igihe yamaze ari umunaziri mbere yo guhumana kizaba impfabusa.
13“Dore itegeko ryerekeye umunaziri ucyuye igihe. Ajye aza ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro,
14anture intama eshatu zidafite inenge, isekurume itarengeje umwaka y'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inyagazi itarengeje umwaka y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'impfizi y'igitambo cy'umusangiro.
15Azane n'inkōko y'imigati idasembuye ikozwe mu ifu nziza, n'utugati dukozwe mu ifu ivanze n'amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa.
16Umutambyi ajye abinzanira maze atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha n'igitambo gikongorwa n'umuriro,
17atambe n'impfizi y'intama y'igitambo cy'umusangiro hamwe n'imigati idasembuye yo ku nkōko, ature n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa.
18Hanyuma umunaziri yiyogosheshereze ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze uwo musatsi yateretse ari umunaziri awushyire mu muriro w'igitambo cy'umusangiro.
19Nuko umutambyi afate ukuboko gutetse kwa ya mpfizi y'intama, n'umugati udasembuye n'igisuguti kidasembuye akuye kuri ya nkōko, abishyire mu biganza by'umunaziri.
20Hanyuma umutambyi yongere abifate abīmurikire, bibone kumwegurirwa burundu kimwe n'inkoro n'itako by'igitambo cy'umusangiro. Ibyo birangiye, umunaziri ashobora kunywa divayi.
21“Ngayo amategeko yerekeye umuntu wahize umuhigo wo kunyiyegurira ngo abe umunaziri, n'amaturo agomba kuntura. Niba kandi yarahize kuntura amaturo arenze ayo, ajye ayahigura.”
Uko abatambyi basabira Abisiraheli umugisha22Uhoraho ategeka Musa
23kubwira Aroni n'abahungu be ati: “Dore uko muzajya musabira Abisiraheli umugisha:
24‘Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde,
25Uhoraho akurebane impuhwe kandi akugirire imbabazi,
26Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro.’ ”
27Uhoraho arongera ati: “Abatambyi nibakoresha izina ryanjye batyo, nzaha Abisiraheli umugisha.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.