1Uhoraho, ni kuki witarura abantu?
Ni kuki ubihisha mu gihe cy'amakuba?
2Umugome ashingiye ku bwirasi bwe atoteza abanyamibabaro,
arabatoteza bakazira imigambi ye mibi.
3Umugome yirata ibibi umutima we urarikiye,
umunyabugugu agatuka Uhoraho akamusebya.
4Umugome arirata ntiyiyambaze Imana,
ntajya atekereza ko ibaho.
5Ibyemezo Imana yafashe nta cyo bimubwira,
abanzi be bose abacira mu maso,
koko ibyo akora byose bihora bimutunganira.
6Ajya yibwira ati: “Nta kizigera kimpungabanya,
nzakomeza guhirwa nta makuba azangwirira.”
7Amagambo amusohokamo ni imivumo n'ibinyoma n'iterabwoba,
ibyo avuga bitera akaga n'ubugome.
8Yubikirira ku mirenge agaca igico akica umwere,
ahora agenza utagira kirengera.
9Nk'uko intare yubikira mu bwihisho,
ni ko uwo mugome yubikira umunyamibabaro akamusumira,
aramusumira akamugusha mu mutego.
10Umugome aritugatuga akamwubikira,
amugwira n'imbaraga akamutura hasi.
11Ajya yibwira ati: “Imana ntiyitaye ku byo nkora,
ntishaka kubimenya habe no kubireba.”
12Uhoraho Mana, haguruka utabare,
ntukirengagize abanyamibabaro.
13Kuki umugome yagusuzugura,
akibwira ati: “Imana nta cyo izantwara”?
14Ariko wowe urareba,
witegereza imiruho n'agahinda by'umunyamibabaro,
witegura kumutabara.
Utagira kirengera ni wowe yisunga,
ni wowe ugoboka impfubyi.
15Tsemba ububasha bw'umugome,
uryoze umugizi wa nabi ibyo yakoze,
umurimbure agende nk'ifuni iheze.
16Uhoraho ni we Mwami iteka ryose,
abanyamahanga bazameneshwa mu gihugu cye.
17Uhoraho, wumva ibyifuzo by'aboroheje,
urabakomeza ukabatega amatwi.
18Ntuzabura kurenganura impfubyi n'abakandamijwe,
ku isi ntihazagire uwongera gutera abandi ubwoba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.