1Eliya w'i Tishibi y'i Gileyadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli nkorera, ndavuze nti: ‘Muri iyi myaka itaha ntihazagwa ikime cyangwa imvura keretse mbitegetse.’ ”
2Nuko Uhoraho abwira Eliya ati:
3“Va hano ujye kwihisha iruhande rw'akagezi ka Keriti, kari mu burasirazubwa bwa Yorodani.
4Uzanywa amazi y'ako kagezi kandi nzategeka ibikona bikugemurire.”
5Nuko Eliya ajya gutura iruhande rwa Keriti nk'uko Uhoraho yamutegetse.
6Ibikona byamugemuriraga imigati n'inyama mu gitondo na nimugoroba, akanywa n'amazi y'ako kagezi.
7Hashize iminsi ako kagezi karakama, kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.
Eliya mu nzu y'umupfakazi w'i Sarepati8Uhoraho abwira Eliya ati:
9“Haguruka ujye mu mujyi wa Sarepati hafi y'i Sidoni abe ari ho utura, hariyo umugore w'umupfakazi namutegetse kujya akugaburira.”
10Eliya arahaguruka ajya i Sarepati, akinjira mu mujyi abona umupfakazi watoraguraga inkwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze jya kunzanira amazi yo kunywa.”
11Ubwo yari agiye kuyamuzanira, Eliya yungamo ati: “Ndakwinginze ngo unzanire n'igice cy'umugati.”
12Uwo mugore aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta mugati mfite, keretse agafu nsigaranye mu gipfunsi n'utuvuta duke mu gacupa. Naje gutoragura udukwi kugira ngo njye guteka utwo dusigaye, tuturye jye n'umwana wanjye niturangiza twipfire.”
13Eliya aramubwira ati: “Ntutinye, genda ukore nk'uko ubivuze. Ariko ubanze untekere akanjye kagati ukanzanire, hanyuma witekere akawe n'ak'umwana wawe.
14Dore Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ifu ntizabura muri ako gaseke, n'amavuta ntazabura muri ako gacupa kugeza ubwo nzagusha imvura.’ ”
15Nuko uwo mugore abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, maze we n'urugo rwe na Eliya, bamara igihe bafite ibyokurya.
16Ifu ntiyigera ibura muri ako gaseke, n'amavuta ntiyashira mu icupa nk'uko Eliya yabitumwe n'Uhoraho.
Eliya azūra umuhungu w'umupfakazi17Hanyuma y'ibyo umwana w'uwo mugore nyir'urugo ararwara, indwara iramukomerera cyane arapfa.
18Uwo mugore abaza Eliya ati: “Muntu w'Imana, turapfa iki? Mbese wazanywe no kwibutsa Imana ibyaha byanjye, no kwicisha umwana wanjye?”
19Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe.” Eliya aramuterura amujyana mu cyumba cyo hejuru aho acumbitse, amuryamisha ku buriri.
20Nuko atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, uyu mupfakazi wancumbikiye, kuki umuteje ibyago ukamwicira umwana?”
21Eliya yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, ndakwinginze uyu mwana musubize ubuzima.”
22Uhoraho yumva ugutakamba kwa Eliya, asubiza umwana ubuzima.
23Eliya amukura mu cyumba cyo hejuru, amushyira nyina aramubwira ati: “Nguyu umwana wawe ni muzima!”
24Uwo mugore abwira Eliya ati: “Noneho menye by'ukuri ko uri umuntu w'Imana, kandi ko ibyo uvuga biva ku Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.