1Nuko Dawidi ajya inama n'abatware b'imitwe y'ingabo bayobora ingabo igihumbi, n'abayobora ingabo ijana hamwe n'abandi batware bose.
2Nuko Dawidi abwira imbaga y'Abisiraheli bari bateraniye aho ati: “Niba mubona ari byiza kandi bishimisha Uhoraho Imana yacu, dutume kuri bene wacu bose basigaye mu ntara z'igihugu cy'Abisiraheli, no ku batambyi n'Abalevi batuye mu mijyi no mu nzuri ziyikikije baze badusange.
3Hanyuma tuzajye kugarura Isanduku y'Imana yacu, kuko tutigeze tuyitaho uhereye mu gihe cya Sawuli.”
4Abari bateraniye aho bose barabyemera, kuko byari bishimishije abantu bose.
5Nuko Dawidi akoranya Abisiraheli bose, uhereye ku mugezi wa Shihori mu Misiri ukageza i Lebo-Hamati, kugira ngo bajye i Kiriyati-Yeyarimu kuzana Isanduku y'Imana.
6Dawidi n'Abisiraheli bose bajya i Bāla ari yo Kiriyati-Yeyarimu ho mu Buyuda, bavanayo Isanduku y'Imana yitirirwa izina ry'Uhoraho, uganje hagati y'amashusho y'abakerubi.
7Bashyira iyo Sanduku y'Imana ku igare rishya rikururwa n'ibimasa bayikuye kwa Abinadabu, Uza na Ahiyo bayobora iryo gare.
8Dawidi n'Abisiraheli bose babyinaga bitakuma imbere y'Isanduku y'Imana. Baririmbaga bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bavuza n'ishakwe n'ibyuma birangīra n'amakondera.
9Bageze ku mbuga y'i Kidoni ibimasa biratsikira, maze Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire ya Sanduku.
10Uhoraho arakarira Uza cyane amutsinda aho, kuko yahangaye gukora kuri iyo Sanduku. Nuko Uza agwa aho imbere y'Imana.
11Dawidi ababazwa n'uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n'ubu.
12Uwo munsi Dawidi atinya Imana aribaza ati: “Isanduku y'Imana yaza iwanjye ite?”
13Nuko ntiyajyana iyo Sanduku iwe mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w'Umunyagati.
14Nuko Isanduku y'Imana imara amezi atatu kwa Obedi-Edomu, maze Uhoraho aha umugisha umuryango we n'ibyo yari atunze byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.