Zaburi 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho arwanya inkozi z'ibibi(Zab 53)

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho.

Bene abo bantu bariyonona,

bakora ibibi biteye ishozi,

nta n'umwe ukora ibikwiye.

2Uhoraho ari mu ijuru yitegereza abantu,

aritegereza ngo arebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba amwambaza.

3Erega bose bateshutse ku Mana!

Bose uko bangana bariyononnye,

nta wukora ibikwiye habe n'umwe!

Uhoraho arabaza ati:

4“Izo nkozi z'ibibi zose ntizizi ko nzireba?

Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi,

nta n'ubwo zijya zinyambaza.”

5Ngizo zihiye ubwoba,

zihiye ubwoba kubera ko Imana ishyigikira indahemuka.

6Mwa nkozi z'ibibi mwe,

muburizamo imigambi y'abanyamibabaro,

ariko Uhoraho ni we buhungiro bwabo.

7Icyampa Uhoraho agakiza Abisiraheli aturutse i Siyoni!

Uhoraho nasubize abantu be ubusugire bwabo,

ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo bazishima banezerwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help