1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Dawidi.
2Mana ndagutakiye unyumve,
wite ku masengesho yanjye.
3Dore ndi iyo gihera kandi ndacogoye,
ndagutabaje mbera urutare rurerure mpungiraho.
4Koko uri ubuhungiro bwanjye,
uri umunara ukomeye nihishamo abanzi.
5Icyampa nkibera mu ihema ryawe,
icyampa ukambera ubuhungiro ukambundikira.
Kuruhuka.
6Koko Mana, wumvise imihigo naguhigiye,
wampaye umunani wagenewe abakubaha.
7Ongerera umwami iminsi yo kurama,
azarambe uko ibihe bihaye ibindi,
8Mana, umuhe guhora aganje ku ngoma,
ineza yawe n'umurava wawe bijye bimurinda.
9Ubwo ni bwo nzajya mpora nkuririmba,
buri munsi nguhigure imihigo nahize.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.