Umubwiriza 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Nk'uko isazi nke zapfuye zitera umubavu kunuka, ni ko ubupfapfa n'iyo ari buke butesha agaciro ubwenge n'icyubahiro.

2Imigenzereze y'umunyabwenge ishyira mu gaciro, nyamara iy'umupfapfa ikamuyobya.

3Iyo umupfapfa ari mu nzira, imigenzereze ye iramugaragaza, bityo bose bakabona ko ari umunyabwengebuke.

4Shobuja nakurakarira ntukivumbure ngo ureke akazi, kuko gutuza birinda gukora amakosa akomeye.

5Hari ikintu kibi nabonye ku isi: umutegetsi ashobora kwibeshya,

6umupfapfa agashingwa imirimo ikomeye, naho abantu b'ingirakamaro bagacishwa bugufi.

7Nabonye inkoreragahato zigendera ku mafarasi, naho ibikomangoma bigenda ku maguru boshye inkoreragahato.

8Ucukurira abandi urwobo azarugwamo, n'usenya urukuta yihamagarira inzoka zikamurya.

9Ucukura amabuye ashobora gukomereka, ndetse n'uwasa inkwi ashobora kugira akaga.

10Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyashisha bisaba imbaraga nyinshi. Nyamara ubwenge ni bwo butuma bishoboka.

11Nta cyo bimaze kumenya gutsirika inzoka, niba yamaze kukuruma.

Kwirinda kuvuga menshi

12Imvugo y'umunyabwenge iranezeza, naho imvugo y'umupfapfa ikamworeka.

13Umupfapfa atangira avuga iby'ubupfapfa, agaherukira ku mateshwa.

14Yungikanya amagambo, ntihagire umuntu umenya uko bizamera. Ni nde uzamumenyesha ibizaba amaze gupfa?

15Umurimo w'umupfapfa uramunaniza, ntanamenya inzira imugarura mu mujyi.

16Ugushije ishyano wa gihugu we gitegekwa n'umwami w'umusore, kikagira abatware birirwa mu birori!

17Hahirwa igihugu gitegekwa n'umwami ukomoka mu banyacyubahiro, kikagira abatware barya ku gihe kugira ngo bagire imbaraga aho kuba abasinzi.

18Igisenge cy'inzu y'umunebwe kiramugwira, n'inzu y'umunyabute ikava.

19Ibyokurya bitera umunezero, divayi igatera ishema mu buzima, naho amafaranga agakemura ibibazo byose.

20Ntukigere uvuma umwami haba no mu bitekerezo, ntukavume umukire n'iyo waba uryamye, hato n'inyoni itakumva maze igasubira mu byo wavuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help