Ezayi 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ezayi yiyemeza gukorera Uhoraho

1Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo, Uhoraho yamubonekeye yicaye ahirengeye cyane ku ntebe ndende ya cyami, inshunda z'igishura cye zari zisesuye mu Ngoro.

2Abaserafi bari bahagaze iruhande rwe, buri muserafi afite amababa atandatu: abiri yatwikiraga mu maso he, andi abiri agatwikira ibirenge byabo n'andi abiri yo kuguruka.

3Nuko bakikiranya amajwi bati:

“Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge,

ni Uhoraho Nyiringabo.

Isi yose yuzuye ikuzo rye.”

4Ijwi ryabo ryatigisaga ibizingiti by'inzugi, maze Ingoro yuzura umwotsi.

5Nuko ndavuga nti: “Ngushije ishyano, ndapfuye. Koko imvugo yanjye irandavuye kandi nkomoka mu bwoko bw'imvugo yandavuye. None mbonye Umwami, Uhoraho Nyiringabo.”

6Umwe muri abo Baserafi aguruka ansanga afite ikara mu kiganza, yari arikuye ku rutambiro arifatishije igifashi.

7Arinkoza ku munwa arambwira ati:

“Iri kara rigukoze ku munwa,

igicumuro cyawe kikuvanyweho,

icyaha cyawe kirababariwe.”

8Numva Nyagasani abaza ati:

“Mbese ndatuma nde?

Ni nde tuzatuma?”

Ndamusubiza nti: “Ndi hano ntuma.”

9Uhoraho arambwira ati:

“Genda ubwire abo bantu uti:

‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa,

kureba muzareba ariko nta cyo muzabona.’

10Unangire imitima y'abo bantu,

ubazibe amatwi, ubahindure nk'impumyi.

Bitabaye ibyo bareba, bakumva, bagasobanukirwa,

bityo bakangarukira bagakira.”

11Ndamubaza nti:

“Ibyo bizageza ryari se Nyagasani?”

Aransubiza ati:

“Bizageza igihe imijyi izaba yashenywe,

nta baturage bakiyirangwamo,

amazu yarabaye amatongo,

igihugu cyarahindutse ibigunda.”

12Koko rero, Uhoraho azimurira abaturage kure,

igihugu kizahinduka ibigunda.

13N'iyo mu gihugu hasigara kimwe cya cumi,

icyo na cyo kizarimbuka.

Nk'uko ibiti binini bitemwe bisiga ibishyitsi bigashibuka,

ni ko abantu banjye bazasigara mu gihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help