1Nebukadinezari umwami wa Babiloniya afata Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye, hamwe n'abanyabukorikori n'abanyabugeni abavanye i Yeruzalemu abajyana muri Babiloniya. Ni bwo Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z'imitini, byari biteretse imbere y'Ingoro ye.
2Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane z'imitini zahishije mbere y'izindi. Naho ikindi cyarimo imbuto mbi cyane zidashobora kuribwa.
3Nuko Uhoraho arambaza ati: “Yeremiya we, ubonye iki?”
Ndamusubiza nti: “Mbonye imbuto z'imitini. Hari inziza cyane koko, hari n'izindi mbi cyane zidashobora kuribwa.”
4-5Nuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli arambwira ati: “Nk'uko abantu bashimishwa n'imbuto nziza z'imitini, ni ko nanjye nshimishwa n'Abayuda bajyanywe ho iminyago. Nabirukanye aha hantu bajyanwa muri Babiloniya.
6Nzabagirira impuhwe mbagarure muri iki gihugu, nzabashyigikira sinzabatsemba, nzabakomeza sinzabarimbura.
7Nzatuma bagira ubushake bwo kumenya ko ndi Uhoraho. Koko rero bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo, bazangarukira babikuye ku mutima.”
8Uhoraho aravuga ati: “Nk'uko bagenza imbuto mbi z'imitini zidashobora kuribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye, hamwe n'abandi baturage bose b'i Yeruzalemu barokotse muri iki gihugu, ndetse n'abagiye mu Misiri.
9Nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo ku isi azashya ubwoba. Bazahinduka urw'amenyo babe iciro ry'imigani, bazaba ba ruvumwa ahantu hose nzabatatanyiriza.
10Nzabateza inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.