Ibyakozwe n'Intumwa 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imidugararo i Tesaloniki

1Banyura Amfipoli na Apoloniya bagera i Tesaloniki, aho hari urusengero rw'Abayahudi.

2Nuko Pawulo yinjira mu rusengero, nk'uko yari amenyereye. Yikurikiranya amasabato atatu ajya impaka n'abantu, ashingiye ku Byanditswe abibasobanurira,

3abitanga ho umugabo ko Kristo yagombaga kwicwa, kandi akazuka akava mu bapfuye. Yungamo ati: “Yezu uwo mbabwira ni we Kristo.”

4Bamwe mu Bayahudi bemera ibyo avuze bifatanya na Pawulo na Silasi, ndetse n'Abagereki benshi bubahaga Imana babigenza batyo, kimwe n'abagore b'abanyacyubahiro batari bake.

5Ariko Abayahudi ishyari rirabasya, maze bakoranya abantu babi b'ibirara basanze mu isoko, barema inteko bateza imidugararo mu mujyi. Biroha mu nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi, kugira ngo babagabize igitero.

6Bababuze ni ko gukurubana Yasoni n'abandi bavandimwe, babashyikiriza abategetsi b'umujyi bararangurura bati: “Aba bantu bateraguye isi yose hejuru none bageze n'ino,

7na Yasoni uyu yabakiriye. Bose barakora ibinyuranye n'amategeko y'umwami w'i Roma, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yezu.”

8Ayo magambo atera imidugararo muri rubanda no mu bategeka umujyi.

9Nuko baca Yasoni na bagenzi be amafaranga y'ingwatiramubiri maze barabarekura.

Ab'i Beroya bubaha Ibyanditswe

10Bwije abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Bagezeyo bajya mu rusengero rw'Abayahudi.

11Abantu baho barushaga ubupfura ab'i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry'Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri.

12Benshi muri bo bemeye Yezu, no mu Bagereki abagore b'abanyacyubahiro, ndetse n'abagabo batari bake na bo biba bityo.

13Abayahudi b'i Tesaloniki bamenye ko Pawulo atangariza Ijambo ry'Imana i Beroya, bahita bajyayo bateza imvururu muri rubanda.

14Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ku nyanja, ariko Silasi na Timoteyo baguma i Beroya.

15Abaherekeje Pawulo bamugeza Atene. Bamusezeyeho abatuma kuri Silasi na Timoteyo ngo bazamugereho vuba uko bishobotse.

Pawulo muri Atene

16Igihe Pawulo yari Atene agitegereje Silasi na Timoteyo, ashegeshwa n'ukuntu uwo mujyi ugwiriyemo ibigirwamana.

17Buri munsi yajyaga mu rusengero akajya impaka n'Abayahudi n'abandi basengaga Imana batari Abayahudi, maze akagera no mu kibuga cy'umujyi akajya impaka n'abo asanzeyo bose.

18Bamwe mu bahanga b'Abepikuri n'Abasitowiki batangira kumugisha impaka. Bamwe bakabaza bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?”

Abandi bati: “Arasa n'uvuga iby'imana z'inzaduka.” Icyatumye bavuga batyo ni uko bumvise Pawulo atangaza Kristo n'ukuzuka.

19Nuko baramufata bamujyana mu rukiko rwabo rw'ikirenga rwitwa Areyopago, baramubaza bati: “Mbese ntiwatubwira iby'izo nyigisho nshya wadukanye?

20Koko bimwe mu byo uvuga ni inzaduka kuri twe, none turifuza kumenya icyo bivuga.”

21Erega Abanyatene n'abavamahanga bahatuye, nta kindi birirwaho uretse guhururira no gushyushya inkuru nshyashya!

22Nuko Pawulo ahagarara hagati muri urwo rukiko maze aravuga ati: “Yemwe bagabo ba Atene, ndabona muri abanyedini bikataje!

23Ubwo nagendagendaga mu mujyi wanyu nkareba n'ibyo musenga, nabonye urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urutambiro rwagenewe imana itazwi.’ Iyo Mana musenga mutayizi ni yo nje kubamenyesha.

24Imana yaremye isi n'ibiyiriho byose, ari yo Mugenga w'ijuru n'isi, ntitura mu ngoro zubatswe n'abantu.

25Ntikorerwa n'abantu nk'aho hari icyo ikennye. Ni yo ibeshaho abantu ikabaha umwuka bahumeka n'ibindi byose.

26Yakomoye ku muntu umwe amoko yose, iyatuza ku isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'ibiba n'isarura, kimwe n'ingabano z'aho abantu bagomba gutura.

27Imana yabigize ityo kugira ngo ahari nibayishakashaka bayibone. Erega n'ubundi ntiri kure ya buri muntu muri twe!

28Umwe yigeze kuvuga ati:

‘Ni yo dukesha guhumeka no kwinyagambura, mbese no kubaho kose!’

Ni na ko bamwe mu basizi banyu bigeze kuvuga bati:

‘Natwe turi urubyaro rwayo.’

29None rero ubwo dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko imeze nk'igishushanyo cy'izahabu cyangwa icy'ifeza cyangwa icy'amabuye cyakomotse ku bukorikori n'ubwenge by'abantu.

30Koko Imana yirengagije ibihe bya kera ubwo abantu bari mu bujiji, ariko ubu irahamagara abantu bose, iyo bava bakagera ngo bihane,

31kuko yashyizeho umunsi wo gucira isi yose imanza zitabera, ikoresheje umuntu yatoranyije. Kumuzura akava mu bapfuye byabereye abantu bose icyemezo cyabyo.”

32Pawulo avuze ibyo kuzuka kw'abapfuye bamwe bahita bamugira urw'amenyo, abandi bati: “Ibyo uzaba ubitubwira ikindi gihe.”

33Nuko Pawulo abavamo aragenda.

34Ariko abantu bamwe bifatanya na we bemera Kristo. Muri bo hakaba umujyanama wa rwa rukiko rwa Areyopago witwa Diyoniziyo, n'umugore witwa Damari n'abandi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help