2 Abanyakorinti 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Koko niyemeje kutagaruka iwanyu kugira ngo ntongera kubatera agahinda.

2None se ndamutse mbateye agahinda, jye ni ba nde bantera ibyishimo? Ese si mwebwe kandi ari mwe nateye agahinda?

3Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo ningera iwanyu, ndaterwa agahinda n'abantu bagombaga kunshimisha. Mpamya ko igihe jye nishimye, namwe mwese muba mwishimye.

4Koko nabandikiye ndi mu makuba menshi kandi mfite umutima uhagaze, ndetse mbogoza amarira menshi atari ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ari ukugira ngo mbereke ukuntu mbakunda cyane.

Kubabarira uwagize nabi

5Niba hariho umuntu wagize uwo atera agahinda, si jye yagateye ahubwo ni mwe mwese – cyangwa se ntakabije ni bamwe muri mwe.

6Igihano abenshi muri mwe bahanishije uwo muntu kirahagije.

7Ndetse ahasigaye mugomba kubabarira uwo muntu, mukamuhumuriza kugira ngo aticwa n'agahinda gakabije.

8Ndabinginze rero mumwereke ko mumukunda.

9Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo mbasuzume, ndebe ko mwumvira muri byose.

10Iyo mubabariye umuntu, nanjye mba mubabariye. Koko kandi niba jye naragize icyo mubabarira – habaye impamvu ituma mubabarira – mba narabikoze ku bwanyu, Kristo ni we ntanze ho umugabo.

11Bityo tuba tudahaye Satani urwaho rwo kutugusha mu mutego: erega ntituyobewe imigambi ye!

Uko Pawulo yahagaritse umutima igihe yari i Tirowa

12Igihe nageraga i Tirowa njyanywe no kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo, nasanze Nyagasani yaranyugururiye amarembo.

13Icyakora nahagaritswe umutima cyane no gusanga umuvandimwe wanjye Tito adahari, ni ko kubasezeraho njya muri Masedoniya.

Kristo adushoboza gutsinda

14Ariko Imana ishimwe yo iturangaza imbere, turi mu myiyereko y'ugutabaruka kwa Kristo. Ni yo ituma tugaragaza ibya Kristo ahantu hose, kugira ngo impumuro nziza yo kumumenya ikwire.

15Koko rero turi nk'imibavu ihumura neza Kristo atura Imana, impumuro yayo ikagera ku bantu bakizwa no ku bahabye.

16Ku bahabye ni impumuro y'urupfu ibibutsa ko bazapfa, ku bakizwa ni impumuro y'ubugingo ibibutsa ko bazabaho. Ese ubwo ni nde washobora gukora uwo murimo?

17Twebwe ntitumeze nk'abantu benshi bafata Ijambo ry'Imana nk'igicuruzwa mu isoko. Ahubwo turivuga tutaryarya dutumwe n'Imana, turi imbere yayo muri Kristo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help