1 Samweli 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Sawuli yicisha abatambyi

1Nuko Dawidi ava i Gati, ahungira mu buvumo bwa Adulamu. Bakuru be na bene wabo bose babimenye barahamusanga.

2Abantu bose bari mu kaga, abarimo imyenda n'abashavuye, na bo baramusanga ababera umutware. Abari kumwe na we bose bageraga ku bantu magana ane.

3Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”

4Nuko abazanira umwami wa Mowabu, maze baguma ibwami igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.

5Umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati: “Wiguma muri ubu buhungiro, ahubwo subira mu Buyuda.” Nuko Dawidi aragenda agera mu ishyamba rya Hereti.

6Sawuli aza kumenya aho Dawidi n'abantu be bari. Icyo gihe Sawuli yari ku musozi i Gibeya yicaye munsi y'igiti afite icumu mu ntoki, abagaragu be bamukikije.

7Nuko Sawuli arababaza ati: “Ni ko mwa Babenyamini mwe, mwene Yese azabaha mwese imirima n'imizabibu? Ubwo se mwese azabagira abagaba b'ingabo?

8Ese ni yo mpamvu mwese mwangambaniye? Nta n'umwe muri mwe ukinyitayeho. Nta muntu n'umwe wamenyesheje ko umuhungu wanjye yanywanye na mwene Yese, cyangwa ko yamushyigikiye kugira ngo anyigomekeho. Na n'ubu uwo mugaragu arashaka kunkuraho!”

9Nuko Dowegi w'Umwedomu wari muri abo bagaragu ba Sawuli, aramubwira ati: “Nabonye mwene Yese i Nobu, aje kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.

10Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n'inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.”

11Umwami ahita atumira umutambyi Ahimeleki mwene Ahitubu, na bene wabo bose b'abatambyi b'i Nobu, nuko bitaba ibwami.

12Sawuli aravuga ati: “Ni ko mwene Ahitubu!”

Ahimeleki ati: “Karame nyagasani!”

13Sawuli aramubaza ati: “Ni kuki wowe na mwene Yese mwangambaniye? Ni iki cyatumye umuha impamba n'inkota, kandi ukagisha inama Imana kugira ngo abone uko anyigomekaho? Na n'ubu arashaka kunkuraho!”

14Ahimeleki aramusubiza ati: “Ariko se, mu bagaragu bawe ni nde w'indahemuka nka Dawidi? Ni umukwe wawe, ni umugaba w'ingabo zikurinda kandi yubashywe mu rugo rwawe.

15Mbese bwari ari bwo bwa mbere mugishiriza inama Imana? Ashwi da! Nyagasani, ntubimpōre cyangwa ngo ubihōre undi muntu wo mu muryango wanjye, kuko nta kintu na busa nari nzi mu byo wavuze.”

16Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n'umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.”

17Nuko umwami abwira abamurindaga ati: “Nimwice abatambyi b'Uhoraho kuko na bo bafatanyije na Dawidi, bamenye ko ahunze ntibabimbwira.” Ariko abagaragu b'umwami ntibemera kwica abatambyi b'Uhoraho.

18Nuko umwami abwira Dowegi w'Umwedomu aba ari we wica abatambyi, ahita abica uko ari mirongo inani na batanu.

19Nuko umujyi wa Nobu wari utuwe n'abatambyi awumarira ku icumu, yica abagabo n'abagore, abana n'impinja, inka n'intama n'indogobe.

20Icyakora Abiyatari umuhungu wa Ahimeleki mwene Ahitubu, acika ku icumu arahunga asanga Dawidi.

21Abiyatari amutekerereza uko Sawuli yicishije abatambyi b'Uhoraho.

22Dawidi aramubwira ati: “Urya munsi nari nzi ko Dowegi w'Umwedomu yari ahari, akaba atari kubura kubibwira Sawuli. Abantu bose bo mu muryango wanyu ni jyewe bazize.

23None humura igumire hano, umwanzi wacu ni umwe. Nugumana nanjye nta cyo uzaba.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help