1Mu Isezerano rya mbere harimo amabwiriza agenga kuramya Imana kw'abayo, n'Ingoro bayisengeramo ku isi.
2Ihema ryarashinzwe, icyumba cya mbere cyaryo cyitwa “Icyumba kizira inenge”. Aho habaga igitereko cy'amatara n'ameza yashyirwagaho imigati yatuwe Imana.
3Hagakurikiraho umwenda ukingiriza icyumba cya kabiri cyitwa “Icyumba kizira inenge cyane”.
4Ni ho habaga igicaniro cy'izahabu batwikiragaho imibavu, kandi hakaba n'Isanduku y'Isezerano yometsweho izahabu impande zose. Muri iyo Sanduku habagamo urwabya rukozwe mu izahabu rurimo manu, hakabamo na ya nkoni ya Aroni yamezeho udushibu, hakabamo na bya bisate by'amabuye byanditsweho Amategeko ashingiyeho rya Sezerano.
5Hejuru y'iyo Sanduku hari amashusho y'abakerubi. Amababa yabo yatwikiraga aho bahongereraga ibyaha. Icyakora iki si cyo gihe cyo kurondora ibyo byose mu magambo arambuye.
6Byose bimaze gutegurwa bityo, buri gihe abatambyi binjiraga mu cyumba cya mbere cy'Ihema, kugira ngo bakore imirimo ibagenewe.
7Naho mu cyumba cya kabiri, Umutambyi mukuru wenyine ni we wahinjiraga rimwe mu mwaka gusa. Nabwo ntiyahinjiraga atajyanye amaraso y'ibitambo, ngo ayature Imana ho icyiru cy'ibyaha bye n'ibya rubanda byakozwe kubera ubujiji.
8Bityo rero Mwuka Muziranenge yerekanaga ko hataraboneka inzira igeza mu Cyumba kizira inenge cyane, mu gihe hakiriho rya Hema rya mbere.
9Ibyo bishushanya iby'iki gihe turimo. Byerekana ko amaturo n'ibitambo bihora biturwa Imana bitabasha guhindura ababitura indakemwa, ku buryo bagira imitima itabarega ikibi.
10Bishingiye ku byokurya n'ibyokunywa, no ku mihango itari imwe yo guhumanura. Ni imihango igaragara gusa, yashyizweho kugeza igihe Imana yategekeye ko byose bivugururwa.
11Ariko Kristo ahingutse, yaje ari Umutambyi mukuru uzaduhesha ibyiza mu bihe bizaza. Ihema akoreramo ni indashyikirwa kandi ni ingirakamaro kurusha irisanzwe. Ntiryakozwe n'abantu, si n'iryo mu byaremwe tubona.
12Ubwo Kristo yinjiraga rimwe na rizima mu Cyumba kizira inenge cyane, ntiyabiheshejwe n'amaraso y'ibitambo by'amasekurume y'ihene cyangwa ibimasa, ahubwo yabiheshejwe n'amaraso ye bwite ngo abone kuducungura iteka ryose.
13Ubusanzwe amaraso y'amasekurume y'ihene n'ay'impfizi, kimwe n'ivu ry'ishashi iyo biminjagiwe ku muntu wahumanye, bituma umubiri we uhumanuka.
14Ubwo bimeze bityo, mbega ukuntu amaraso ya Kristo azarushaho kuduhumanura! Kubera Mwuka uhoraho yihaye Imana ho igitambo kidafite inenge. Amaraso ye ni yo azaduhumanura, adukize ibikorwa bituzanira urupfu turegwa n'imitima yacu, kugira ngo dukorere Imana nzima.
15Ni cyo gituma Kristo aba umuhūza ku byerekeye Isezerano rishya Imana yagiranye n'abayo, ari ryo murage mushya. Bityo abo Imana yahamagaye bashobora kuragwa umunani uhoraho yasezeranyije abantu bayo. Ibyo babikesha urupfu rwa Kristo rwababereye incungu, ngo bave mu byaha bakoze mu gihe bagengwaga na rya Sezerano rya mbere.
16Iyo habaye icyemeza uko umurage wateganyijwe, ni ngombwa guhinyuza ko nyir'ukuraga yapfuye.
17Erega umurage ugira agaciro igihe nyir'ukuraga amaze gupfa, nta cyo uba uvuze igihe akiriho!
18Ni cyo gituma Isezerano rya mbere ry'Imana na ryo ritari kugerwaho hatabanje kumenwa amaraso.
19Musa yabanje guha rubanda rwose amabwiriza yose, akurikije Amategeko yari yarahawe. Ni ko gufata amaraso y'ibimasa n'ay'amasekurume y'ihene hamwe n'amazi, ayamisha ku gitabo cy'Amategeko no kuri rubanda rwose, akoresheje umushandiko w'uduti tubigenewe n'ubwoya bw'intama butukura.
20Ni ko kuvuga ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Imana yagiranye namwe ngo muryubahirize.”
21Kandi na rya Hema n'ibikoresho byose by'imihango yo kuramya Imana, na byo Musa abimishaho amaraso.
22Ndetse ukurikije Amategeko, hafi ibintu byose bigomba guhumanurwa hakoreshejwe amaraso, kandi hatamenwe amaraso ntihabaho kubabarirwa ibyaha.
Igitambo cya Kristo ni cyo gikuraho ibyaha23Nuko ubwo bya bindi bishushanya ibyo mu ijuru byagombaga guhumanurwa na bene ibyo bitambo, ibyo mu ijuru nyir'izina biba bikeneye guhumanurwa n'ibitambo birushaho kubonera.
24Erega Kristo ntiyinjiye mu Cyumba kizira inenge cyubatswe n'abantu, gishushanya gusa icyo mu ijuru! Ahubwo yagiye mu ijuru nyir'izina, ubu ni ho ari aduhagarariye imbere y'Imana.
25Ubusanzwe Umutambyi mukuru yinjira mu Cyumba kizira inenge cyane uko umwaka utashye, atuye amaraso atari aye. Naho Kristo we ntiyahinjijwe hato na hato no kwitanga ho igitambo.
26Iyo biba bityo yari kubabazwa akicwa incuro nyinshi kuva isi yaremwa. Ariko muri iki gihe giheruka ibindi yabonetse rimwe rizima, yitanga ho igitambo cyo kumaraho ibyaha.
27Umuntu wese agenewe gupfa rimwe gusa, nyuma yabyo agacirwa urubanza.
28Ni na ko Kristo yatambwe rimwe rizima, yigeretseho ibyaha by'abantu benshi. Ahasigaye azagaruka ubwa kabiri atazanywe no gukuraho ibyaha, ahubwo azaniye abamutegereje agakiza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.