1Ngaya amabwiriza n'amateka Uhoraho Imana yanyu yatanze n'ibyemezo yafashe, akantegeka kubibigisha kugira ngo muzabikurikize muri kiriya gihugu mugiye kwigarurira.
2Nabahaye amateka n'amabwiriza yose y'Uhoraho Imana yanyu, kugira ngo mumwubahe. Mujye muyakurikiza mwebwe n'abana banyu n'abuzukuru banyu igihe cyose muzaba muriho, ni bwo muzarama.
3Isiraheli we, tega amatwi witondere kumvira Uhoraho kugira ngo uzagubwe neza, wororoke muri kiriya gihugu gitemba amata n'ubuki, nk'uko Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabigusezeranyije.
4Isiraheli we, tega amatwi. Uhoraho, Uhoraho wenyine ni we Mana yacu.
5Ukunde Uhoraho Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.
6Ujye uzirikana amabwiriza nguha uyu munsi,
7ugire umwete wo kuyigisha abana bawe. Ujye uyavuga uri imuhira n'igihe uri mu rugendo, uyavuge ugiye kuryama n'igihe ubyutse.
8Ujye uyambara ku kuboko no mu ruhanga kugira ngo utayibagirwa.
9Uzayandike ku bizingiti by'urugi no ku bikingi by'amarembo.
Abisiraheli ntibakibagirwe Uhoraho10Uhoraho Imana yanyu azabageza mu gihugu yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo ko azagiha urubyaro rwabo. Ni igihugu kirimo imijyi myiza kandi minini mutubatse,
11n'amazu yuzuye ibyiza mutaruhiye, n'amariba mutafukuye, n'imizabibu n'iminzenze mutateye. Nimugerayo mukarya mugahaga,
12muzirinde kwibagirwa Uhoraho wabakuye mu Misiri, aho mwari inkoreragahato.
13Muzubahe Uhoraho Imana yanyu mumuyoboke, abe ari we wenyine murahira.
14Ntimuzayoboke imana z'amahanga abakikije,
15kugira ngo Uhoraho Imana yanyu utuye muri mwe atabarakarira akabarimbura, kuko ari Imana ifuha.
16Ntimukagerageze Uhoraho Imana yanyu, nk'uko mwamugeragereje i Masa.
17Mujye mwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu, mwumvire n'ibyo yategetse n'amateka yatanze.
18Mujye mukora ibyiza n'ibimutunganiye kugira ngo muzagubwe neza, mwigarurire igihugu cyiza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza,
19kandi mwirukane abanzi banyu bose nk'uko Uhoraho yabisezeranye.
20Mu gihe kizaza, abana banyu nibabaza impamvu Uhoraho Imana yacu yategetse ibyo, agatanga n'ayo mateka agafata n'ibyo byemezo,
21muzabasubize muti: “Twari inkoreragahato z'umwami wa Misiri, maze Uhoraho adukūzayo ububasha bukomeye.
22Twiboneye ibimenyetso yatanze, n'ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba yakoreye igihugu cya Misiri, n'umwami wacyo n'ab'urugo rwe bose.
23Uhoraho yatuvanyeyo atuzana muri iki gihugu yari yararahiriye ba sogokuruza ko azakiduha.
24Uhoraho Imana yacu yadutegetse gukurikiza ayo mateka yose no kumwubaha, kugira ngo tubeho kandi tugubwe neza nk'uko bimeze ubu.
25Nitwitondera kubahiriza ayo mabwiriza yose nk'uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse, azatwishimira.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.