1Aya ni yo mateka n'ibyemezo Uhoraho yafashe, muzajya mwubahiriza igihe cyose muzaba muri mu gihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye kwigarurira.
2Nimumara kwirukana abagituyemo, muzasenye ahantu hose basengera imana zabo, haba ku misozi miremire cyangwa migufi cyangwa munsi y'ibiti bitoshye.
3Muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi z'amabuye basenga, mutwike n'amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera, mutemagure n'amashusho y'izindi mana basenga, maze amazina yazo yibagirane burundu.
4Ntimuzasenge Uhoraho Imana yanyu nk'uko basenga imana zabo.
5Ahubwo Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza aho azaba, aho ni ho ab'imiryango yanyu yose bazajya bamusengera.
6Ni na ho muzajya mutambira ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n'amaturo yo guhigura umuhigo n'ay'ubushake, n'uburiza bw'amatungo yanyu n'andi maturo.
7Ni ho muzahurira n'Uhoraho Imana yanyu mwebwe n'abanyu, muhasangirire ibyo mwaruhiye, mwishimira ko Uhoraho yabahaye umugisha
8Ntimuzakore nk'uko dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora uko abyumva,
9kuko mutaragera mu gihugu cya gakondo aho Uhoraho Imana yanyu yabageneye kuruhukira.
10Ariko nimwambuka Yorodani mugatura muri icyo gihugu, Uhoraho Imana yanyu azabarinda abanzi banyu muhana imbibi, mubeho mu mahoro.
11Ibyo bizatuma mubasha kujya ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza ngo ahabe, mumuramye nk'uko nabategetse, mumutambire ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n'amaturo n'ibintu byiza muzaba mwahigiye gutura Uhoraho.
12Muzahamushimire muri kumwe n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, muzajyane n'Abalevi bazaba batuye muri mwe kuko batazagira umunani bavanamo umusaruro nkamwe.
13Ntimuzatambire ibitambo bikongorwa n'umuriro aho mubonye hose.
14Mujye mubitambira aho Uhoraho azitoranyiriza mu ntara y'umwe wo mu miryango yanyu, mube ari ho mukorera ibyo mbategetse byose.
15Nyamara nimushaka kurya inyama, muzaba mwemerewe kubagira itungo aho mutuye, mukurikije uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutunga. Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye.
16Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, mujye mubanza muyavushirize hasi.
17Ariko ntimuzemererwa kurira aho mutuye kuri kimwe cya cumi cy'ingano, n'icya divayi n'icy'amavuta y'iminzenze, cyangwa uburiza bw'amatungo n'amaturo yo guhigura umuhigo, n'ay'ubushake n'andi maturo yose.
18Muzabirire aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muri kumwe n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe. Muzahasangirire ibyo mwaruhiye, mushimira Uhoraho Imana yanyu.
19Muzajye muzirikana Abalevi igihe cyose muzaba muri mu gihugu cyanyu.
20Uhoraho Imana yanyu nabaha kwagura igihugu cyanyu nk'uko yabibasezeranyije, namwe mukumva mushaka kurya inyama, mujye muzirya uko mushaka.
21Nimuzaba mutuye kure y'aho Uhoraho Imana yanyu azaba yitoranyirije ngo ahabe, muzaba mwemerewe kubaga itungo mu yo yabahaye. Inyama zaryo mujye muzirira iwanyu uko mushaka nk'uko nabategetse.
22Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye.
23Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, kuko amaraso agendana n'ubugingo.
24Mujye mubanza muyavushirize hasi.
25Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mwumvira Uhoraho mureke kurya amaraso cyangwa kuyanywa, kugira ngo mugubwe neza.
26Amaturo mwegurira Uhoraho n'ayo guhigura umuhigo, muzajye muyajyana aho Uhoraho azitoranyiriza.
27Muzabe ari ho mutambira ibitambo bikongorwa n'umuriro, kimwe n'ibitambo mwemererwa kuryaho, naho amaraso yabyo muyaminjagire ku mpande z'urutambiro rw'Uhoraho Imana yanyu.
28Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mwumvira ibyo nabategetse byose, ni bwo muzagubwa neza ibihe byose, kuko muzaba mukoze ibyiza bitunganiye Uhoraho Imana yanyu.
Kwirinda kuyoboka ibigirwamana29Uhoraho Imana yanyu azatsemba amahanga y'igihugu mugiye kwigarurira, maze mugituremo.
30Namara kuyatsemba muzirinde kugwa mu mutego wo kuyoboka ibigirwamana byayo. Ntimugashishikazwe no kumenya uko ayo mahanga abisenga kugira ngo muyakurikize.
31Ntimugasenge Uhoraho Imana yanyu nk'uko abo muri ayo mahanga basenga ibigirwamana byabo, kuko babitwikira abahungu babo n'abakobwa babo ho ibitambo, bagakora n'ibindi bizira Uhoraho yanga urunuka.
32Mujye mukurikiza ibyo mbategeka byose, ntimukagire icyo mubyongeraho cyangwa mubigabanyaho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.