Ezira 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umutambyi Ezira

1Hashize igihe kirekire, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w'u Buperesi hariho umuntu witwaga Ezira. Ezira uwo yari mwene Seraya wa Azariya wa Hilikiya,

2wa Shalumu wa Sadoki wa Ahitubu,

3wa Amariya wa Azariya wa Merayoti,

4wa Zerahiya wa Uzi wa Buki,

5wa Abishuwa wa Finehasi wa Eleyazari wa Aroni Umutambyi mukuru. Yari umwigishamategeko wazobereye mu by'Amategeko Uhoraho Imana ya Isiraheli yahaye Musa.

6Ezira ava i Babiloni ajya i Yeruzalemu. Kubera ko yari arinzwe n'Uhoraho Imana ye, umwami yamuhaye ibyo amusabye byose.

7Nuko bamwe mu Bisiraheli barimo abatambyi n'Abalevi n'abaririmbyi, n'abarinzi b'Ingoro y'Imana kimwe n'abakozi bo muri yo, bajya i Yeruzalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.

8Mu kwezi kwa gatanu k'uwo mwaka ni bwo Ezira yageranye na bo i Yeruzalemu.

9Yari yarahagurutse i Babiloni ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, kubera ko yari arinzwe n'Imana ye agera i Yeruzalemu ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatanu.

10Koko rero Ezira yari yariyeguriye kwiga no gukurikiza Amategeko y'Uhoraho, no kwigisha Abisiraheli amateka n'amabwiriza.

Urwandiko Aritazeruzi yahaye Ezira

11Dore ibyari bikubiye mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yandikiye Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, wazobereye mu byerekeye amabwiriza n'amateka Uhoraho yahaye Abisiraheli.

12“Kuri Ezira umutambyi n'umwigishamategeko y'Imana nyir'ijuru. Jyewe Aritazeruzi umwami, ndakuramutsa.

13“Nciye iteka ko Abisiraheli bose bari mu bihugu by'ubwami bwanjye bashaka kujya i Yeruzalemu, baba rubanda cyangwa abatambyi cyangwa Abalevi, bafite uburenganzira bwo kujyana nawe.

14Jyewe ubwanjye mfatanyije n'abajyanama banjye barindwi, tugutumye kujya kureba uko abo mu gihugu cy'u Buyuda n'abo mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bakurikiza Amategeko Imana yagushinze.

15Uzajyane kandi ifeza n'izahabu, ari yo maturo y'ubushake jyewe n'abajyanama banjye twatuye Imana ya Isiraheli, iganje mu Ngoro yayo i Yeruzalemu.

16Uzajyane n'ifeza yose n'izahabu yose uzaherwa muri Babiloniya, kimwe n'amaturo y'ubushake azatangwa na rubanda n'ay'abatambyi kubera Ingoro y'Imana i Yeruzalemu.

17Uzagire umwete wo gukoresha ayo maturo. Uzayaguremo ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke na divayi, maze byose ubitambire i Yeruzalemu ku rutambiro rw'Ingoro y'Imana yanyu.

18Ifeza n'izahabu bisagutse, wowe n'Abayahudi bagenzi bawe muzabikoreshe icyo muzabona gikwiye mukurikije ubushake bw'Imana yanyu.

19Byongeye kandi ibikoresho uzahabwa byo gukoresha mu mihango y'Ingoro y'Imana, uzabishyire mu Ngoro y'Imana iganje i Yeruzalemu.

20Nubona hari ikindi kintu gikwiye gukorwa ku Ngoro y'Imana yawe uzagikore, maze ikiguzi cyacyo kivanwe mu mutungo w'umwami.

21“Nuko rero jyewe Umwami Aritazeruzi, nciye iteka ko abacungamari banjye bose bo mu bihigu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, bagomba kugira umwete wo guha Ezira umutambyi n'umwigishamategeko y'Imana nyir'ijuru, ibyo azabaka byose.

22Bazamuhe ibiro by'ifeza bitarenga ibihumbi bitatu, n'ibiro by'ingano bitarenga ibihumbi cumi na bitandatu, na divayi itarenga litiro ibihumbi bibiri, n'amavuta atarenga litiro ibihumbi bibiri, bazamuhe n'umunyu wose azashaka.

23Icyo Imana nyir'ijuru yategetse cyose ko gikorwa ku Ngoro yayo, gikwiye gukorwa cyitondewe kugira ngo itansukaho uburakari bwayo, cyangwa ikabusuka ku rubyaro rwanjye ruzansimbura ku ngoma.

24Menyesheje kandi abacungamari bose ko amahōro n'imisoro n'amakoro, nta burenganzira bafite bwo kubyaka abatambyi cyangwa Abalevi, cyangwa abaririmbyi cyangwa abarinzi b'Ingoro y'Imana, cyangwa abakozi bo mu Ngoro cyangwa uwo ari we wese ukora muri iyo Ngoro.

25“Naho wowe Ezira, ushingiye ku bwenge Imana yaguhaye, uzashyireho abatware n'abacamanza bo guca imanza z'abantu bose batuye mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, basanzwe bazi Amategeko y'Imana yawe. Abatayazi kandi muzayabigishe.

26Nihagira umuntu utitabīra gukurikiza Amategeko y'Imana yawe, cyangwa ngo yitabīre gukurikiza amategeko yanjye, azahanishwe kimwe muri ibi bihano bikurikira: azakatirwe urwo gupfa cyangwa azacibwe mu gihugu, cyangwa azanyagwe umutungo we cyangwa azafungwe.”

Ezira ashimira Imana

27Nuko jyewe Ezira ndavuga nti: “Uhoraho Imana ya ba sogokuruza nisingizwe, yo yatumye umwami agira ishyaka ryo kurimbisha atyo Ingoro yayo iri i Yeruzalemu.

28Imana ishimwe kandi yo yampesheje umugisha ku mwami, no ku bajyanama be no ku byegera bye.”

Nuko sinacika intege kubera ko nari ndinzwe n'Uhoraho Imana yanjye, maze ntoranya bamwe mu batware b'Abisiraheli kugira ngo tujyane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help