Ivugururamategeko 28 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imigisha izahabwa abumvira Uhoraho(Lev 26.3-13; Ivug 7.12-24)

1Nimugira umurava wo kumvira Uhoraho Imana yanyu, mukubahiriza amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi, azabatonesha kuruta andi mahanga yose yo ku isi.

2Nimwumvira Uhoraho Imana yanyu, azabaha iyi migisha yose kandi muyihorane.

3Azaha umugisha abatuye mu mujyi n'abatuye mu cyaro.

4Azabaha umugisha mwororoke, ubutaka bwanyu burumbuke n'amatungo yanyu yose yororoke.

5Azabaha umugisha muhunike byinshi, mwe kubura ibyo muteka.

6Azabaha umugisha mu majya no mu maza.

7Uhoraho azabaha gutsinda abanzi babahagurukiye, nubwo bashyira hamwe bakaza umujyo umwe, bazahunga bakwirwe imishwaro.

8Uhoraho Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu azabaha, awubahere mu byo mukora byose, ibigega byanyu bye kwigera bibamo ubusa.

9Nimwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mukagenza uko ashaka, azakomeza abagire ubwoko yitoranyirije nk'uko yabibarahiye.

10Amahanga yose yo ku isi azabibona abatinye.

11Uhoraho azabaha kororoka agwize n'amatungo yanyu, ahe n'ubutaka kurumbuka mu gihugu yarahiriye ba sokuruza ko azagiha urubyaro rwabo.

12Uhoraho azajya akorakoranya ibicu, abagushirize imvura mu bihe byayo. Azabaha umugisha mu byo mukora byose. Muzaguriza amahanga menshi, ariko mwe ntimuzayaka inguzanyo.

13Nimwumvira amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi mukayubahiriza, azabaha gutegeka amahanga aho gutegekwa na yo. Muzahorana umwanya w'imbere, ntimuzajya inyuma.

14Ntimugateshuke ku byo mbabwiye byose uyu munsi, kandi ntimukayoboke izindi mana kugira ngo muzikorere.

Imivumo iterwa no kutumvira Uhoraho(Lev 26.14-39)

15Ariko nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n'amateka ye yose mbashyikirije uyu munsi, azabateza iyi mivumo yose ibokame.

16Azavuma abatuye mu mujyi n'abatuye mu cyaro.

17Azabavuma mubure ibyo muhunika n'ibyo muteka.

18Azabavuma mube ingumba, ubutaka bwanyu burumbe, n'amatungo yanyu yose ye kororoka.

19Azabavuma mu majya no mu maza.

20Nimucumura mukimūra Uhoraho azabaterereza umuvumo mushoberwe, mwe kugira icyo mugeraho mu byo muzagerageza gukora byose, ndetse ntazatinda kubarimbura burundu.

21Uhoraho azabateza indwara y'icyorezo ibatsembe, mushirire mu gihugu mugiye kwigarurira.

22Uhoraho azabateza indwara zo kuzongwa n'iz'umuriro, n'ibibyimba n'icyokere n'amapfa na cyumya n'urugombyi: bizabokama bibarimbure.

23Azabima imvura maze ubutaka bukakare bumere nk'urutare.

24Aho kugusha imvura mu gihugu cyanyu, Uhoraho azagusha umukungugu n'umusenyi kugeza ubwo muzarimbukira.

25Uhoraho azatuma mutsindwa n'abanzi banyu. Nubwo mwakwishyira hamwe mukabatera umujyo umwe, muzahunga mukwirwe imishwaro. Bizatera ibihugu byose byo ku isi kūmirwa.

26Imirambo y'abapfuye izaribwa n'ibisiga n'inyamaswa he kugira ubyirukana.

27Uhoraho azabateza indwara zidakira nk'ibishyute yateje Abanyamisiri, no kuzana amagara no gusesa ibihushi n'urushimba.

28Uhoraho azabateza ubuhumyi n'ibisazi no guhwiragira.

29Muzarindagira nk'impumyi ku manywa y'ihangu. Ntimuzahirwa mu byo muzakora byose. Muzakandamizwa musahurwe ibyanyu ibihe byose, kandi he kugira ubatabara.

30Uzasaba umugeni, ariko undi amusambanye ku ngufu. Uzubaka inzu ariko we kuyituramo. Uzatera imizabibu ariko we kurya imbuto zayo.

31Inka yawe bazayibaga ureba ariko we kuyiryaho, indogobe yawe bazayinyaga ureba be kuyikugarurira. Intama zawe zizagabizwa abanzi bawe he kugira ugutabara.

32Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazagabizwa abanyamahanga babagire inkoreragahato. Uzamara umunsi wose ureba aho barengeye wiringiye ko bagaruka bibe iby'ubusa.

33Abanyamahanga mutigeze mumenya bazarya ibyo mwejeje banasahure ibyo mwaruhiye byose, bazahora babakandamiza babanyunyuze imitsi,

34ibyo byose muzabona bizabatesha umutwe.

35Uhoraho azabateza ibishyute bidasanzwe kandi bidakira ku mavi no ku maguru, ndetse bikwire umubiri wose uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza ku mutwe.

36Mwebwe n'umwami muzaba mwiyimikiye, Uhoraho azabagabiza abanyamahanga mutigeze mumenya, yaba mwebwe yaba ba sokuruza. Bazabajyana mu gihugu cyabo muyoboke imana zibajwe mu biti no mu mabuye.

37Muzahinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani n'insuzugurwa, mu mahanga yose Uhoraho azabatatanyirizamo.

38Muzabiba imbuto nyinshi ariko musarure bike, kuko inzige zizabirya.

39Muzatera imizabibu muyihingire, ariko ntimuzasarura imbuto zayo ngo munywe na divayi yayo, kuko kagungu izayirya.

40Muzagira iminzenze mu gihugu cyanyu cyose, ariko ntimuzakoresha amavuta yayo, kuko imbuto zayo zizajya zihunguka zitarera.

41Muzabyara abahungu n'abakobwa, ariko ntimuzabagumana kuko bazajyanwa ho iminyago.

42Inzige zizatsemba ibiti byanyu byose n'imyaka yanyu yose.

43Abanyamahanga batuye muri mwe bazagenda babarusha gukomera, naho mwebwe mugende murushaho gusubira inyuma.

44Bazajya babaguriza, ariko mwebwe ntimuzabona icyo mubaguriza. Aho kugira ngo mubategeke ni bo bazabategeka.

45Nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n'amateka yabahaye, azabateza iyo mivumo yose ibokame kugeza aho muzarimbukira.

46Igihe cyose iyo mivumo ikabije izaba ibagezeho cyangwa igeze ku babakomokaho, muzamenye ko ari Uhoraho ubahannye.

47Uhoraho nabaha umugisha muri byose ariko ntimwishimire kumuyobokana umutima mwiza,

48azabagabiza abanzi banyu, mubakorere muri abatindi nyakujya, mutagira icyo kurya n'icyo kunywa n'icyo kwambara. Bazabakoresha imirimo y'agahato kugeza igihe muzashirira.

49Uhoraho azabateza ingabo ziturutse mu gihugu cya kure, zivuga ururimi mutumva, zize zihorera nka kagoma.

50Zizaza zarubiye zitubaha abasaza, zidafitiye n'abana imbabazi.

51Zizarya amatungo yanyu n'imyaka yanyu ze kugira icyo zibasigira, zaba ingano yaba divayi, yaba amavuta y'iminzenze, yaba amashyo cyangwa imikumbi, kugeza aho zizabarimburira.

52Zizagota imijyi yose yo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, kugeza ubwo zisenya inkuta ndende ntamenwa ziyikikije mwiringiraga.

53Igihe zizaba zabagose, zizabateza akaga kugeza ubwo muzarya abana Uhoraho Imana yanyu azaba yarabahaye.

54Umugabo wo muri mwe w'umugwaneza kurusha abandi kandi wabayeho neza cyane, azirengagiza umuvandimwe we n'umugore apfumbase, n'abana asigaranye.

55Nta n'umwe azaha ku nyama z'abana be azaba arya. Nta kindi azaba asigaranye, kubera abanzi bazaba bagose imijyi yanyu yose bakabateza akaga.

56Umugore wo muri mwe wabayeho neza cyane bigeze aho adakoza n'ibirenge hasi akaba n'umugwaneza, azirengagiza umugabo we apfumbase n'abana be.

57Azihisha arye ingobyi n'uruhinja amaze kubyara, kubera inzara yaciye ibintu. Ako ni ko kaga muzagira igihe abanzi bazaba bagose imijyi yanyu.

58Muramenye rero muzakurikize aya Mategeko yose yanditse muri iki gitabo, kandi mutinye Uhoraho Imana yanyu, nyir'ikuzo n'igitinyiro. Naho ubundi,

59azabateza ibyago bikaze bibokame, n'indwara zikomeye zidakira, mwebwe n'abazabakomokaho.

60Za ndwara zose yateje Abanyamisiri mwazibona zikabatera ubwoba, azazibateza namwe zibokame.

61Ndetse azabateza n'izindi ndwara n'ibindi byago bitanditswe muri iki gitabo cy'Amategeko, kugeza ubwo azabarimbura.

62Nubwo muzaba munganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru, muzasigara muri bake cyane muzize kutumvira Uhoraho Imana yanyu.

63Uko Uhoraho yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni na ko azishimira kubarimbura no kubatsemba. Ntimuzongera gutura igihugu mugiye kwigarurira.

64Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga yose yo ku isi, kandi nimugerayo muzayoboka imana zibajwe mu biti no mu mabuye mutigeze kumenya, yaba mwebwe yaba ba sokuruza.

65Ndetse muri ayo mahanga nta mahoro n'umutekano muzahabona, ahubwo Uhoraho azatuma muhora muhagaritse umutima, mwihebye kandi nta byiringiro.

66Urupfu ruzahora rubugarije mutinye ijoro, ndetse n'amanywa abakure umutima.

67Ibyo muzabona n'ibyo muzibwira bizabatera ubwoba, nibucya muti: “Ntibwira”, nibwira muti: “Ntibucya”!

68Uhoraho azatuma mujyanwa n'amato musubire mu Misiri, aho nari nababwiye ko mutazasubira. Nimuhagera muzifuza ko abanzi banyu babagura kugira ngo mubabere inkoreragahato, ariko ntibazabakundira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help