1Uhoraho yanshyizemo imbaraga, maze Mwuka we aranjyana angeza mu kibaya cyuzuyemo amagufwa.
2Nuko anzengurutsa hose muri ayo magufwa yari mu kibaya, mbona hari amagufwa menshi kandi yumye cyane.
3Uhoraho arambaza ati: “Yewe muntu, mbese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?”
Ndamusubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, ni wowe ubizi.”
4Nuko arambwira ati: “Ngaho hanurira ayo magufwa uyabwire uti: ‘Mwa magufwa yumye mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.’
5Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kubashyiramo umwuka maze mubeho.
6Ngiye kubashyiraho imitsi mbomekeho inyama, mbatwikireho uruhu kandi mbashyiremo umwuka maze mubeho, bityo mumenye ko ndi Uhoraho.’ ”
7Nuko ndahanura nk'uko nabitegetswe. Mu gihe nahanuraga humvikana urusaku rw'ibikocagurana, maze ya magufwa atangira kwegerana.
8Nitegereje mbona imitsi n'inyama biyometseho, n'uruhu ruyatwikiriye, nyamara ntiyarimo umwuka.
9Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira umwuka, uwumbwirire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye uhuhe muri iyi mirambo maze isubirane ubuzima.’ ”
10Nuko ndahanura nk'uko yantegetse, umwuka winjira muri iyo mirambo isubirana ubuzima maze irahaguruka, yiremamo imitwe y'ingabo nyinshi.
11Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ayo magufwa wabonye ashushanya Abisiraheli bose. Baravuga bati: ‘Amagufwa yacu yarumye, nta byiringiro tukigira, ibyacu byararangiye.’
12Uhanurire Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Bwoko bwanjye, ngiye gukingura imva zanyu mbavanemo, mbagarure mu gihugu cya Isiraheli.
13Nimara gukingura imva zanyu nkabavanamo, ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.
14Nzabashyiramo umwuka wanjye mwongere mubeho kandi mbatuze mu gihugu cyanyu. Ubwo muzamenya ko ari jye Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza.’ ”
Abisiraheli n'Abayuda baziyunga15Uhoraho arambwira ati:
16“Yewe muntu, fata inkoni maze wandikeho uti: ‘Ubwami bw'Abayuda’, ufate n'indi wandikeho uti: ‘Ubwami bw'Abisiraheli.’
17Nuko ufate izo nkoni uzireshyeshye, maze zibe nk'aho ari inkoni imwe mu biganza byawe.
18Bene wanyu nibakubaza bati: ‘Mbese ibyo bisobanura iki?’,
19uzabasubize ko jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye gufata inkoni ishushanya Isiraheli, nyishyire hamwe n'ishushanya u Buyuda, maze zombi nzishyire hamwe zibe inkoni imwe mu biganza byanjye.
20Ufate izo nkoni zombi wanditseho ku buryo abantu bose bareba ibyanditsweho,
21ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kuvana Abisiraheli mu mahanga batataniyemo, mbakoranye maze mbasubize mu gihugu cyabo.
22Nzabagira umuryango umwe mu gihugu, mbatuze ku misozi ya Isiraheli. Bazategekwa n'umwami umwe, kandi ntibazongera kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa ibihugu bibiri.
23Ntibazongera kwihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi cyangwa ibicumuro byabo, nzabakiza ubuhemu bwose bangiriye kandi mbahumanure. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.
24Umwami umeze nk'umugaragu wanjye Dawidi ni we uzabategeka, kandi ababere umushumba umwe. Bazumvira amateka n'amategeko yanjye kandi bayakurikize.
25Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu cya ba sokuruza. Bazagituramo iteka ryose, hamwe n'abana babo ndetse n'abazabakomokaho. Umwami umeze nka Dawidi ni we uzabategeka iteka ryose.
26Nzagirana na bo Isezerano ry'amahoro y'iteka ryose. Nzabakomeza kandi mbagwize, nzashyira Ingoro yanjye mu gihugu cyabo ihagume iteka ryose.
27Nzaturana na bo mbe Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye
28Nimara gushyira Ingoro yanjye hagati yabo iteka ryose, ni bwo amahanga azamenya ko ari jye Uhoraho witoranyirije Abisiraheli.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.