Ezayi 25 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho ni ubuhungiro bw'abayoboke be

1Uhoraho, ni wowe Mana yanjye,

nzaguhimbaza nsingize izina ryawe.

Koko rero wakoze ibitangaje kubera umurava wawe,

imigambi yawe kuva kera ni iyo kwizerwa.

2Imijyi wayihinduye ikirundo cy'amabuye,

umujyi ntamenwa wawugize amatongo.

Umujyi ntamenwa w'abanyamahanga wararimbutse,

ntuzongera kubakwa ukundi.

3Amoko akomeye azagusingiza,

abategetsi b'abagome bazakubaha.

4Koko uri ubuhungiro bw'abanyantegenke,

uri ubuhungiro bw'abakene bari mu kaga,

uri ubwugamo igihe cy'imvura y'umugaru,

uri ubwikingo igihe cy'icyokere.

Koko uburakari bw'abagome ni nk'imvura y'umugaru ihirika urukuta,

5bumeze nk'ubushyuhe ku butaka bwumiranye.

Nyamara wowe Uhoraho, ucecekesha abagome,

ubacecekesha nk'uko igicu gicogoza ubukare bw'izuba,

bityo uburizamo imihigo y'abagome.

Ibirori byateguriwe amoko yose

6Uhoraho Nyiringabo azakoresha ibirori ku musozi wa Siyoni,

azakorera ibirori abantu b'amoko yose,

azabagaburira ibyokurya biryoshye,

azabaha na divayi nziza cyane.

7Kuri uwo musozi Uhoraho azakuraho akaga,

azakuraho akaga kari kugarije amoko yose,

azakuraho akababaro kari kugarije amahanga yose.

8Uhoraho azatsemba urupfu burundu,

Nyagasani Uhoraho azahanagura amarira ku maso yose,

Ubwoko bwe azabukuraho ikimwaro imbere y'amahanga yose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Ibyishimo bya Isiraheli,

9Icyo gihe bazavuga bati: “Uhoraho ni Imana yacu,

twaramwiringiye aradukiza,

twaramwiringiye nimucyo tunezerwe, twishimire agakiza ke.”

Imana izahana Mowabu

10Uhoraho azarinda umusozi wa Siyoni,

nyamara Mowabu azayiribata,

azayiribata imere nk'ibishingwe biri mu ngarani.

11Bazarambura amaboko nk'abakura umusomyo,

nyamara nubwo bagerageza gukoresha imbaraga,

Imana izabacisha bugufi.

12Mowabu we, Uhoraho azasenya inkuta ntamenwa zawe,

azazihirika zitembagare hasi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help