1Uwo muntu angarura ku muryango w'Ingoro, maze mbona amazi yatembaga aturuka munsi y'urugi rwerekeye iburasirazuba, kuko Ingoro na yo yari yerekeye iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturuka mu majyepfo y'Ingoro, akanyura mu majyepfo y'urutambiro.
2Nuko anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru, anzengurutsa inyuma y'irembo ryo hanze ryerekeye iburasirazuba, mbona ya mazi atemba aturuka mu majyepfo y'iryo rembo.
3Uwo muntu agenda yerekeje iburasirazuba afite umugozi wo gupimisha, apima metero magana atanu agana iburasirazuba, maze anyambutsa ayo mazi angera mu bugombambari.
4Apima izindi metero magana atanu, amazi angera mu mavi. Arongera apima metero magana atanu, amazi angera mu rukenyerero.
5Apima izindi metero magana atanu, noneho ya mazi aba abaye menshi ntagishoboye kwambuka. Amazi yari yabaye menshi cyane ashobora kwambukwa gusa n'umuntu uzi koga.
6Nuko wa muntu arambwira ati: “Yewe muntu, aho witegereje neza?” Hanyuma arangarura angeza ku nkombe ya wa mugezi,
7mpageze mbona ibiti byinshi ku nkombe zawo.
8Wa muntu arambwira ati: “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, akagera mu kibaya cya Yorodani akiroha mu kiyaga cy'Umunyu, bigatuma amazi yacyo aba meza.
9Ibifite ubuzima byose by'aho uwo mugezi utembera bizabaho, hazabamo amafi menshi kuko uwo mugezi uhatemba ugatuma ayo mazi yarimo umunyu aba meza.
10Abarobyi bazaba benshi uhereye ku mugezi wa Enegidi ukagera ku wa Enegilayimu, bazajya bahanika inshundura zabo. Uwo mugezi uzabamo amafi menshi nk'ayo mu Nyanja ya Mediterane.
11Nyamara amazi yo mu bishanga byaho ntazahinduka ngo abe meza, azakomeza kubamo umunyu.
12Ku nkombe z'uwo mugezi hazamera ibiti by'amoko yose byera imbuto ziribwa. Amababi yabyo ntazigera araba, n'imbuto zabyo ntizizigera zihundura. Bizajya byera buri kwezi, kuko bizavomererwa n'amazi atemba aturuka mu Ngoro. Imbuto zabyo zizaba ibyokurya, n'amababi yabyo avemo umuti ukiza indwara.”
Imbibi z'igihugu13Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Izi ni zo mbibi z'igihugu, muzagabanya imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli. Umuryango wa Yozefu uzahabwa imigabane ibiri.
14Nagiranye amasezerano na ba sokuruza ko nzabaha iki gihugu kikaba gakondo yabo. None nimukigabane, mugire imigabane ingana.
15“Urubibi rw'umugabane wo mu majyaruguru ruzatangirire ku Nyanja ya Mediterane, rukurikire inzira igana mu mujyi wa Hetiloni n'i Lebo-Hamati rugere mu mujyi wa Sedadi.
16Ruzakomeze rugere mu mijyi ya Berota na Siburayimu, iri hagati y'intara ya Damasi n'iya Hamati, rugere n'i Haseri-Hatikoni iri ku rubibi rw'intara ya Hawurani.
17Urwo rubibi rwo mu majyaruguru ruzatangirire ku Nyanja ya Mediterane, rugere iburasirazuba mu mujyi wa Hasari-Enani uteganye n'intara ya Damasi n'iya Hamati, mu ruhande rwo mu majyaruguru. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwo mu majyaruguru.
18“Urubibi rw'iburasirazuba ruzatangirire hagati y'intara ya Damasi n'iya Hawurani, rukomeze mu kibaya cya Yorodani hagati y'intara ya Gileyadi n'igihugu cya Isiraheli. Ruzakomeze rugere i Tamari ku kiyaga cy'Umunyu. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rw'iburasirazuba.
19“Urubibi rwo mu majyepfo ruzatangirire i Tamari rugere ku mazi y'i Meriba i Kadeshi, runyure kandi ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri rugere ku Nyanja ya Mediterane. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwo mu majyepfo.
20“Urubibi rw'iburengerazuba rugizwe n'Inyanja ya Mediterane, uhereye mu majyepfo rukagera ahateganye na Lebo-Hamati. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rw'iburengerazuba.
21“Muzagabane iki gihugu mukurikije imiryango y'Abisiraheli.
22Muzakigabane mukoresheje ubufindo, mutibagiwe n'abanyamahanga bari muri mwe, ndetse n'abana babo bavukiye muri iki gihugu. Abo bose bazafatwe nk'Abisiraheli kandi bazahabwe gakondo yabo mu miryango ya Isiraheli.
23Buri munyamahanga azaherwe gakondo ye mu mugabane w'umuryango azaba atuyemo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.