Abacamanza 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Mika n'ab'umuryango wa Dani

1Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Muri icyo gihe kandi, ab'umuryango wa Dani bari bagishaka aho batura kugira ngo habe gakondo yabo, kuko mu Bisiraheli ari bo bonyine bari basigaye bataratura mu mugabane wabo.

2Nuko Abadani batoranya mu mazu yabo yose abagabo batanu b'intwari, bo mu mujyi wa Sora n'uwa Eshitawoli. Babwira abo bagabo bati: “Nimujye kuzenguruka igihugu, mugenzure uko giteye.” Baragenda bageze mu misozi y'Abefurayimu, bahingukira kwa Mika baraharara.

3Bakiri aho baza kumva imvugo ya wa musore w'Umulevi, maze baramwegera baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Uhakora iki? Ubaho ute?”

4Arabasubiza ati: “Mika yankoreye byinshi, yangize umutambyi we kandi arabimpembera.”

5Baramubwira bati: “Tubarize Imana niba urugendo turimo ruzatubera ruhire.”

6Uwo mutambyi arabasubiza ati: “Nimugende amahoro, Uhoraho azajyana namwe!”

7Nuko abo bagabo batanu bakomeza urugendo bagera mu mujyi wa Layishi, basanga abantu baho biberaho mu mahoro no mu mutekano, bigenga nta cyo bikanga. Nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n'andi mahanga, kandi nubwo babagaho nk'Abanyasidoni, bari kure yabo.

8Ba bagabo batanu basubiye i Sora na Eshitawoli, abandi Badani barababaza bati: “Muzanye nkuru ki?”

9Barabasubiza bati: “Igihugu twagenzuye twasanzemo intara nziza cyane. None muracyategereje iki? Nimuhaguruke, tuhatere tudatinze tuhigarurire!

10Nimugerayo muzirebera ukuntu ari hagari, kandi hatuwe n'abantu batagira icyo bikanga. Ni intara yera ibintu byose, kandi Imana izabaha kuyigarurira.”

11Nuko abagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bafata intwaro, bahaguruka mu mujyi wa Sora n'uwa Eshitawoli.

12Barazamuka bakambika mu burengerazuba bwa Kiriyati-Yeyarimu mu ntara y'u Buyuda. Aho hantu hitwa Mahane-Dani kugeza n'ubu.

13Bahavuye bagera kwa Mika mu misozi y'Abefurayimu.

14Ba bagabo batanu bari bagiye gutata intara ya Layishi, babwira bagenzi babo bati: “Muri uru rugo hari ishusho ibajwe n'icuzwe, n'indi shusho n'ibigirwamana. Murabitekerezaho iki?”

15Abo bagabo batanu bahita binjira mu nzu ya wa musore w'Umulevi bamubaza amakuru,

16naho ba bandi magana atandatu bari bahagaze ku irembo bitwaje intwaro.

17Wa Mulevi w'umutambyi arahabasanga, maze ba batasi batanu binjira mu ngoro ya Mika, basahura ishusho ibajwe n'icuzwe, n'indi shusho n'ibigirwamana.

18Bakibisahura uwo mutambyi arababaza ati: “Murakora ibiki?”

19Baramusubiza bati: “Ceceka kandi uruce urumire! Ahubwo ngwino twijyanire, ube umutambyi ushinzwe umuryango wacu. Aho kuba umutambyi w'urugo rumwe, ntiwahitamo kuba umutambyi w'amazu yose y'umwe mu miryango y'Abisiraheli?”

20Ibyo byashimishije uwo mutambyi, maze afata ya shusho yindi na ya shusho ibajwe n'ibigirwamana, yijyanira n'abo Badani.

21Nuko bashyira nzira baragenda, bashoreye abana babo n'amatungo yabo n'ibyo bari batunze byose.

22Bamaze kugera kure, Mika akoranya abaturanyi be bakurikira Abadani. Babageze hafi

23bavuza induru, Abadani barakebuka babaza Mika bati: “Icyo gitero ni icy'iki?”

24Mika arabasubiza ati: “Mwansahuye imana niremeye, munjyanira n'umutambyi munsiga iheruheru, none murambaza ngo ‘Iki gitero ni icy'iki?’ ”

25Abadani baramubwira bati: “Ntiwongere gukopfora! Aba bantu barubiye, bāguhitana bakakurimburana n'ab'umuryango wawe bose.”

26Mika abonye ko bamurusha amaboko arahindukira yisubirira iwe, naho Abadani bikomereza urugendo

27bajyanye wa mutambyi n'ibyo basahuye kwa Mika.

Nuko batera umujyi wa Layishi wari utuwe n'abantu biberagaho mu mahoro no mu mutekano, babicisha inkota n'umujyi barawutwika.

28Abanyalayishi ntibabonye uwo kubatabara, kuko bari batuye kure ya Sidoni mu kibaya hafi y'i Beti-Rehobu, kandi nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n'andi mahanga. Nuko Abadani basana umujyi bawuturamo,

29bawitirira sekuruza wabo Dani mwene Yakobo, ariko uwo mujyi wahoze witwa Layishi.

30Abadani bahatereka ya shusho ibajwe basahuye kwa Mika, maze Yonatani ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa aba umutambyi w'umuryango wa Dani, asimburwa n'abamukomokaho kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.

31Abadani bakomeje gusenga ya shusho Mika yibarije, igihe cyose Inzu y'Imana yari ikiri i Shilo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help