1Ubuhanga ni bwo bwakomeje umuntu waremwe mbere,
se w'abantu wari waremwe wenyine,
ubwo yacumuraga bwamugobotoye mu cyaha,
2bwamuhaye ubushobozi bwo kugenga ibyaremwe byose.
Kayini yitandukanyije n'ubuhanga3Nyamara habayeho umuntu w'umugome witandukanyije n'Ubuhanga,
yikururiye kurimbuka kuko yishe umuvandimwe we abitewe n'uburakari.
Ubuhanga bwarinze Nowa4Igicumuro cy'uwo mugome cyatumye isi irengerwa n'umwuzure,
nyamara Ubuhanga ni bwo bwongeye kuyikiza,
bwayoboye intungane mu mwuzure bukoresheje ubwato bw'igiti.
5Igihe amahanga yose yoramye mu bukozi bw'ibibi,
ubwo yahanishwaga kutavuga rumwe,
Ubuhanga ni bwo bwarobanuye umuntu w'intungane,
bwabonye ko ari indakemwa imbere y'Imana,
bwamuhaye ubushobozi bwo kubaha Imana,
bwarabumuhaye nubwo yakundaga umwana we cyane.
Ubuhanga bwarokoye Loti6Ni bwo bwakijije intungane igihe abagome barimburwaga,
igihe bahungaga umuriro wamanukiraga ku mijyi itanu.
7Ingaruka z'ubwo bugome ziragaragara na n'ubu,
aho hantu hahindutse agasi kandi umwotsi ukomeza gucumbeka,
imbuto z'ibiti byaho ntizigera zihīsha,
hari igishyinga cy'umunyu cyabaye urwibutso rw'umuntu wanze kumvira Imana.
8Abo bantu basuzuguye Ubuhanga,
ntibashoboye kumenya icyiza,
basigiye ababakomokaho urwibutso rw'ubupfapfa bwabo,
ntibashoboye no guhīshira amafuti yabo.
9Nyamara Ubuhanga bwagobotoye abayoboke babwo mu magorwa.
Ubuhanga bwarinze Yakobo10Umuntu w'intungane wahungaga uburakari bw'umuvandimwe we,
Ubuhanga bwamuyoboye inzira zitunganye.
Bwamweretse ubwami bw'Imana,
bwamumenyesheje ibintu bizira inenge.
Bwatumye ahirwa mu bikorwa bye biruhije,
bityo imirimo ye buyiha kurumbuka.
11Bwamukijije umururumba w'abamukandamizaga,
bwamuhaye kuba umukungu.
12Bwamukijije abanzi be,
bwamurinze abamuciraga ibico.
Bwamurwaniriye intambara ikomeye,
bwamumenyesheje ko kubaha Imana biruta byose.
Ubuhanga bwarokoye Yozefu13Ntibwatereranye intungane yagurishijwe,
bwayigobotoye mu cyaha.
14Bwamanukanye na yo mu rwobo,
ntibwayitereranye igihe yari muri gereza,
bwayihaye inkoni ya cyami n'ubutegetsi ku bayikandamizaga.
Bwayifashije gutsinda ibinyoma by'abayibeshyeraga,
bwayihaye ikuzo rihoraho iteka.
Ubuhanga bwavanye Abisiraheli mu Misiri15Ubuhanga bwakijije abantu b'Imana batagira amakemwa,
bwabagobotoye mu nzara z'ababakandamizaga.
16Bwinjiye mu mutima w'umugaragu wa Nyagasani,
bwatumye ahangana n'abami b'abanyamaboko,
yahanganye na bo akora ibitangaza n'ibimenyetso.
17Bwahaye intungane igihembo cy'imiruho yazo,
bwabayoboye mu nzira y'agatangaza,
bwababereye ubwugamo ku manywa,
bwababereye urumuri mu ijoro.
18Bwabambukije Inyanja itukura,
bwabanyujije mu mazi magari.
19Nyamara bworetse abanzi babo,
bwabazitse mu muvumba w'ikuzimu,
20intungane zicūza abo bagome ibyabo.
Nuko Nyagasani, basingiza izina ryawe riziranenge,
bose hamwe bahimbaza ububasha bwawe bwabakijije.
21Koko Ubuhanga bubumbura umunwa w'ibiragi,
bwumvikanisha imvugo y'ibitambambuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.