Nehemiya 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Basezerana gukurikiza Amategeko y'Imana

1Kubera ibyo byose byatubayeho twiyemeje gukurikiza amasezerano akubiye mu nyandiko, kandi abatware bacu n'Abalevi bacu n'abatambyi bacu bayashyiraho umukono.

2Dore urutonde rw'abayashyizeho umukono:

Umutegetsi Nehemiya mwene Hakaliya, hakurikiyeho Sedekiya.

3Hakurikiyeho Seraya na Azariya na Yeremiya,

4Pashehuri na Amariya na Malikiya,

5Hatushi na Shebaniya na Maluki,

6Harimu na Meremoti na Obadiya,

7Daniyeli na Ginetoni na Baruki,

8Meshulamu na Abiya na Miyamini,

9Māziya na Bilugayi na Shemaya. Abo bose bari abatambyi.

10Abalevi bari Yoshuwa mwene Azaniya na Binuwi wakomokaga kuri Henadadi na Kadimiyeli,

11na bene wabo ari bo Shebaniya na Hodiya, na Kelita na Pelaya na Hanani,

12na Mika na Rehobu na Hashabiya,

13na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya wundi,

14na Hodiya wundi na Bani na Beninu.

15Naho ku ruhande rwa rubanda bari abatware b'aya mazu: iya Paroshi na Pahati-Mowabu na Elamu na Zatu na Bani,

16na Buni na Azigadi na Bebayi,

17na Adoniya na Bigivayi na Adini,

18na Ateri na Hezekiya na Azuri,

19na Hodiya na Hashumu na Besayi,

20na Harifu na Anatoti na Nebayi,

21na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,

22na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,

23na Pelatiya na Hanani na Anaya,

24na Hoseya na Hananiya na Hashubu,

25na Haloheshi na Piliha na Shobeki,

26na Rehumu na Hashabuna na Māseya,

27na Ahiya na Hanani wundi na Anani,

28na Maluki na Harimu na Bāna.

Amasezerano

29Twebwe Abayahudi basigaye, abatambyi n'Abalevi, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi, abakozi bo mu Ngoro y'Imana kimwe n'abandi bantu bakurikije Amategeko yayo bakitandukanya n'abanyamahanga, twebwe n'abagore bacu n'abahungu n'abakobwa bacu bamaze guca akenge,

30hamwe n'abavandimwe bacu b'ibikomerezwa, tugiranye amasezerano n'Imana. Turahiye ko tuzakurikiza Amategeko yayo yaduhaye iyanyujije ku mugaragu wayo Musa. Tuzumvira kandi dukurikize amabwiriza y'Uhoraho Nyagasani, n'ibyemezo yafashe n'amateka ye yose.

31Byongeye kandi twiyemeje ko abakobwa bacu tutazabashyingira abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi n'abakobwa babo ntituzabasabira abahungu bacu.

32Ku munsi w'isabato cyangwa se ku munsi mukuru uwo ari wo wose, abo banyamahanga nibatuzanira ingano cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugure, nta cyo tuzagura na bo. Na none kandi uko imyaka irindwi izajya ishira, tuzajya turaza imirima yacu kandi n'abaturimo imyenda bose tuyibaharire.

33Twishyiriyeho n'amabwiriza ko buri mwaka umuntu wese azajya atanga umusoro w'igiceri cy'ifeza gipima garama enye, ukazajya ukoreshwa ku Ngoro y'Imana yacu.

34Uwo musoro uzakoreshwa ku byerekeye imigati iturwa Imana, n'amaturo ya buri munsi akomoka ku binyampeke, n'ibitambo bya buri munsi bikongorwa n'umuriro n'ibiturwa ku munsi w'isabato, n'ibiturwa ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa se ku yindi minsi mikuru. Uwo musoro kandi uzakoreshwa no ku maturo yeguriwe Imana no ku bitambo byo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, no ku yindi mirimo yose ikorwa ku Ngoro y'Imana yacu.

35Twebwe abatambyi n'Abalevi na rubanda, twakoresheje ubufindo kugira ngo tumenye igihe cy'umwaka buri nzu izajya izaniraho amaturo y'inkwi z'Ingoro y'Imana yacu. Izo nkwi zizacanwa ku rutambiro rw'Uhoraho Imana yacu nk'uko byanditse mu Mategeko.

36Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya tuzana mu Ngoro y'Uhoraho umuganura w'ibyeze mu mirima yacu, kimwe n'uw'ibiti byera imbuto ziribwa.

37Nk'uko byanditse mu Mategeko, tuzajya tuzana abahungu bacu b'impfura tubegurire Imana yacu mu Ngoro yayo, kimwe n'uburiza bw'amatungo yacu. Tuzazana mu Ngoro y'Imana yacu uburiza bw'amatungo yacu maremare, n'ubw'amatungo yacu magufi, tubishyikirize abatambyi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y'Imana yacu.

38Byongeye kandi tuzaha abatambyi ifu y'umuganura, n'umuganura w'ibinyampeke n'uw'imbuto ziribwa, n'uwa divayi yacu nshya n'uw'amavuta yacu, maze babishyire mu byumba by'ububiko bw'Ingoro y'Imana yacu. Abalevi kandi bazajya badusanga aho dukora mu mijyi dutuyemo, tubahe kimwe cya cumi cy'ibyeze mu mirima yacu.

39Umutambyi ukomoka kuri Aroni ajye ajyana n'Abalevi igihe bagiye kwaka kimwe cya cumi. Abalevi na bo bagomba kujya bazana kimwe cya cumi cya kimwe cya cumi bakiriye, bakagishyira mu byumba by'ububiko bw'umutungo w'Ingoro y'Imana yacu.

40Rubanda rw'Abisiraheli n'Abalevi bazajya bazana amaturo yabo y'ibinyampeke, n'aya divayi nshya n'ay'amavuta, babishyire mu byumba by'ububiko bw'ibikoresho by'Ingoro y'Imana, ari byo byumba abatambyi bafashe igihe abarinzi b'Ingoro n'abaririmbyi bacumbikamo.

Bityo ntituzatererana Ingoro y'Imana yacu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help