Ibyahishuwe 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Inzabya zuzuye umujinya w'Imana

1Hanyuma numva ijwi rikaze ry'uvugira cyane mu Ngoro y'Imana, abwira ba bamarayika barindwi ati: “Nimugende musuke ku isi za nzabya ndwi zuzuye uburakari bw'Imana.”

2Umumarayika wa mbere aragenda asuka urwabya rwe ku isi, ibisebe bibi biryana bihita byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso cya cya gikōko bakanaramya ishusho yacyo.

3Umumarayika wa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja, amazi ahita ahinduka amaraso nk'ay'umuntu wapfuye, maze ibifite ubuzima byose byo mu nyanja birapfa.

4Umumarayika wa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi no mu masōko y'amazi, bihita bihinduka amaraso.

5Nuko numva umumarayika ushinzwe iby'amazi agira ati: “Uri intabera kuko wagennye guca imanza utyo, wowe Muziranenge uriho kandi wahozeho.

6Kubera ko bamennye amaraso y'intore zawe n'ay'abahanuzi bawe, ni cyo gitumye nawe ubaha amaraso ngo abe ari yo banywa, ubakaniye urubakwiye.”

7Hanyuma numva ijwi ry'uvugira ku rutambiro agira ati: “Ni koko Nyagasani Mana Ishoborabyose, uca imanza z'ukuri n'ubutabera.”

8Umumarayika wa kane asuka urwabya rwe ku zuba, rihita rihabwa uburenganzira bwo kotsa abantu bikabije.

9Nuko abantu bababurwa n'icyokere cy'izuba rikaze, maze batuka Imana ifite ububasha kuri ibyo byorezo, nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bayihe ikuzo.

10Umumarayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe ya cyami ya cya gikōko, ubwami bwacyo buhita bucura umwijima. Abantu bakanjakanja indimi zabo babitewe no kuribwa cyane,

11maze batuka Imana nyir'ijuru kubera ububabare n'ibisebe bafite. Nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bareke ibibi bakora.

12Umumarayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi rugari rwa Efurati, amazi yarwo ahita akama kugira ngo abami baturutse iburasirazuba babone inzira.

13Nuko mbona ingabo za Satani eshatu zisa n'ibikeri, zavaga mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka cya gikōko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma.

14Izo ni zo ngabo za Satani zikora ibitangaza byo kwemeza abantu, zisanga abami bo ku isi yose ngo zibakoranyirize kujya ku rugamba kuri wa munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.

15Nyagasani aravuga ati: “Dore ndaje ngutunguye nk'umujura! Hahirwa umuntu wese uhora ari maso, akagumana imyambaro ye kugira ngo atavaho agenda ari umutumbure, maze agaterwa isoni n'uko bamubona yambaye ubusa.”

16Izo ngabo za Satani zikoranyiriza abami ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayi.

17Umumarayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere, maze mu Ngoro y'Imana kuri ya ntebe ya cyami humvikana ijwi ry'uvuga cyane ati: “Karabaye!”

18Nuko imirabyo irarabya, amajwi ararangira, inkuba zirahinda n'isi iratingita cyane. Kuva abantu baba ku isi ntihigeze habaho umutingito w'isi ukaze nk'uwo.

19Wa mujyi w'icyatwa Babiloni usadukamo gatatu, n'indi mijyi y'amahanga irasenyuka. Uwo mujyi w'icyatwa Imana iwugerera mu kebo kawukwiye, iwuhira inzoga ibirira mu gikombe, ari yo burakari bwayo bukaze.

20Ibirwa byose birahunga, imisozi na yo ntiyongera kuboneka.

21Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk'ibiro mirongo ine. Abantu ni ko gutuka Imana kubera icyo cyorezo cy'amahindu kuko cyari gikabije.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help