1 Amateka 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Dawidi yimurira Isanduku y'Isezerano i Yeruzalemu

1Dawidi yiyubakira amazu mu Murwa wa Dawidi, ategura n'ahantu ho gushyira Isanduku y'Imana, ahashinga ihema ryo kuyishyiramo.

2Nuko Dawidi aravuga ati: “Abalevi bonyine ni bo bafite uburenganzira bwo guheka Isanduku y'Imana, kuko Uhoraho yabatoranyije kujya baheka Isanduku y'Uhoraho no kumukorera iteka ryose.”

3Dawidi akoranyiriza Abisiraheli bose i Yeruzalemu, kugira ngo bajye kuzana Isanduku y'Uhoraho bayishyire aho yayiteguriye.

4Akoranya abakomoka kuri Aroni hamwe n'Abalevi,

5mu muryango wa Kehati hari Uriyeli wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be ijana na makumyabiri.

6Mu muryango wa Merari hari Asaya wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be magana abiri na makumyabiri.

7Mu muryango wa Gerushomu hari Yoweli wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be ijana na mirongo itatu.

8Mu muryango wa Elizafani hari Shimeyi wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be magana abiri.

9Mu muryango wa Heburoni hari Eliyeli wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be mirongo inani.

10Mu muryango wa Uziyeli hari Aminadabu wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be ijana na cumi na babiri.

11Nuko Dawidi ahamagaza abatambyi Sadoki na Abiyatari, n'Abalevi ari bo aba: Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu.

12Arababwira ati: “Ni mwe bakuru b'imiryango y'Abalevi, mwebwe ubwanyu nimwihumanure ndetse na bene wanyu, maze mujye kuzana Isanduku y'Uhoraho Imana y'Abisiraheli muyishyire aho nayiteguriye.

13Koko rero, ubwa mbere ntimwari kumwe natwe kugira ngo muyiheke, bityo Uhoraho Imana yacu yadukuyemo umuntu kubera ko tutabikoze uko bikwiye.”

14Nuko abatambyi n'Abalevi barihumanura, kugira ngo bajye kuzana Isanduku y'Uhoraho Imana y'Abisiraheli.

15Abalevi baheka Isanduku y'Imana ku ntugu zabo bakoresheje imijishi, nk'uko Musa yari yarabitegetse akurikije ijambo ry'Uhoraho.

16Dawidi ategeka abakuru b'Abalevi gushyira abavandimwe babo b'abaririmbyi mu myanya yabo kugira ngo baririmbe baranguruye, bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri n'ibyuma birangīra, kandi baririmbana umunezero.

17Nuko Abalevi batoranya Hemani mwene Yoweli n'umuvandimwe we Asafu mwene Berekiya, na Etani mwene Kushaya wo mu muryango wa Merari.

18Batoranya na bene wabo bo kubafasha, bakaba n'abarinzi b'irembo ari bo aba: Zakariya na Yāziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikineya, na Obedi-Edomu na Yeyiyeli.

19Abaririmbyi ari bo Hemani na Asafu na Etani bavuzaga ibyuma by'umuringa birangīra,

20na Zakariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli, na Uni na Eliyabu, na Māseya na Benaya bacurangaga inanga zifite amajwi ahanitse.

21Naho Matitiya na Elifelehu, na Mikineya na Obedi-Edomu, na Yeyiyeli na Azaziya bayoboraga indirimbo bacuranga inanga zifite amajwi anihira.

22Kenaniya umukuru w'Abalevi yari ashinzwe kuyobora indirimbo kuko yari abishoboye.

23Berekiya na Elikana bari abarinzi b'Isanduku y'Isezerano,

24hamwe na Obedi-Edomu na Yehiya. Naho abatambyi ari bo Shebaniya na Yoshafati, na Netanēli na Amasayi, na Zakariya na Benaya na Eliyezeri, bagombaga kugenda imbere y'Isanduku y'Imana bavuza amakondera. Obedi-Edomu na Yehiya na bo bari abarinzi b'Isanduku y'Isezerano.

Isanduku y'Isezerano igera i Yeruzalemu(2 Sam 6.12-19)

25Nuko Dawidi n'abakuru b'Abisiraheli n'abatware b'imitwe y'ingabo igihumbi, bagenda bishimye bajya kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho bayikura kwa Obedi-Edomu.

26Kubera ko Imana yafashije Abalevi bari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, hatambwe ibimasa birindwi n'amasekurume arindwi y'intama.

27Dawidi yari yambaye ikanzu yera kimwe n'Abalevi bari bahetse Isanduku y'Isezerano, ndetse n'abaririmbyi na Kenaniya umuyobozi wabo. Dawidi kandi yari yambaye igishura cy'umweru.

28Nuko Abisiraheli bazana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho. Bari banezerewe cyane bavuza amahembe n'amakondera n'ibyuma birangīra, kandi bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri.

29Igihe Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya abona Umwami Dawidi abyina yitakuma aramugaya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help