Amosi 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Iyerekwa rya mbere: inzige

1Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Uhoraho yohereje amarumbu y'inzige igihe ubwatsi bwari bumaze gushibuka aho bari baratemye ubugenewe umwami.

2Nuko inzige zitsemba ubwatsi bwose bwo mu gihugu, maze ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, girira imbabazi abakomoka kuri Yakobo. Mbese bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

3Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye ntibizabaho!” Uko ni ko Uhoraho yavuze.

Iyerekwa rya kabiri: umuriro

4Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Nyagasani Uhoraho agiye guhanisha Abisiraheli umuriro. Uwo muriro wakamyaga amasōko avubura imigezi ugakongora n'ubutaka.

5Nuko ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, sigaho! Mbese abakomoka kuri Yakobo bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

6Maze Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye na byo ntibizabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho yavuze.

Iyerekwa rya gatatu: impinyuzarukuta

7Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: namubonye ahagaze ku rukuta rwagorojwe impinyuzarukuta kandi afashe impinyuzarukuta mu ntoki.

8Uhoraho arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?”

Ndamusubiza nti: “Ni impinyuzarukuta.”

Nyagasani ni ko kumbwira ati: “Dore ndayikoresheje kugira ngo mpinyuze ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli bumeze nk'urukuta rutagororotse. Ubu bwo sinzakomeza kubihanganira.

9Aho abakomoka kuri Izaki basengera ibigirwamana hose nzahatsemba,

ahantu hose banyeguriye muri Isiraheli nzaharimbura.

Nzahagurukira Umwami Yerobowamu n'ab'inzu ye mbicishe inkota.”

Amosi yirukanwa i Beteli

10Amasiya umutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isiraheli ati: “Dore Amosi arakugambanira mu baturage ba Isiraheli, igihugu ntigishobora kwihanganira ibyo avuga.

11Ubonye ngo Amosi avuge ati: ‘Yerobowamu azicishwa inkota, Abisiraheli bajyanwe ho iminyago kure y'igihugu cyabo!’ ”

12Nuko Amasiya abwira Amosi ati: “Genda wa muhanuzi we! Itahire mu Buyuda ube ari ho uhanurira ubone ikigutunga!

13Ntukongere guhanurira hano i Beteli, kuko ari ho umwami asengera hakaba n'ingoro y'ingenzi y'igihugu cyacu.”

14Amosi asubiza Amasiya ati: “Umwuga wanjye si uguhanura, sindi n'uwo mu muryango w'abahanuzi! Ahubwo ndi umworozi nkaba n'umurinzi w'ishyamba ry'imivumu.

15Niragiriraga amatungo ariko Uhoraho arampamagara ati: ‘Jya guhanurira ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.’

16Amasiya we, urambuza guhanurira Abisiraheli kugira ngo ne gucyaha abo bantu bakomoka kuri Izaki. None umva iri jambo ry'Uhoraho.

17Uhoraho aravuga ati:

‘Umugore wawe azahinduka indaya muri uyu mujyi,

abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota,

isambu yawe izagabanywa ihabwe abandi,

wowe ubwawe uzagwa mu mahanga.

Abisiraheli na bo bazajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help