1Nuko Tobiti aravuga ati:
2“Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!
Ingoma yayo nisingizwe!
Ni yo ihana kandi ikababarira,
ni yo yica kandi igakiza,
nta muntu wayīgobotora.
3Mwa Bisiraheli mwe, nimuyamamaze mu mahanga,
nimuyamamarize mu mahanga aho yabatatanyirije.
4Aho ni ho yaberekeye ubuhangange bwayo,
nimuyisingirize imbere y'ibyaremwe byose.
Koko ni Nyagasani Imana yacu,
ni Data ubuziraherezo.
5Nubwo yabahaniye ibibi mwakoze izabababarira mwese,
izabakoranya ibakure mu mahanga yose mwatataniyemo.
6Nimuyigarukira mubikuye ku mutima,
nimwiyemeza kuyibera intungane,
izabagarukira ibiteho.
7Nimuzirikane ibyiza yabakoreye muyisingize,
nimurangurure muhimbaze Nyagasani wuje ubutabera,
nimukuze Umwami w'ibihe byose.
8“Ndamuhimbariza mu gihugu najyanywe ho umunyago,
ndarata imbaraga ze n'ubuhangange bwe mu gihugu cy'abanyabyaha.
Mwa banyabyaha mwe, nimumugarukire mukurikize ubutabera,
bityo azabagarukira abababarire.
9Ndahimbaza Imana yanjye,
ndishimira Umwami nyir'ijuru.
10Abantu bose nibamamaze ubuhangange bwe,
nibamusingirize muri Yeruzalemu.
Yeruzalemu we, wowe murwa uzira inenge,
Imana yaraguhannye kubera ibyaha by'abantu bawe,
nyamara izagirira imbabazi abakora ibitunganye.
11Himbaza Nyagasani uko bikwiye,
usingize Umwami w'ibihe byose,
bityo Ingoro ye izongera yubakwe iwawe mu byishimo.
12Nyagasani azahumuriza abawe bose bajyanywe ho iminyago,
azita ku bantu bawe bari mu kaga,
azita no ku bisekuruza bizakurikiraho.
13“Yeruzalemu we, umucyo wawe uzamurikira isi yose,
amahanga menshi azakugana aturutse iyo gihera,
abantu bawe bazaza guhimbaza Nyagasani Imana yawe,
bazazanira amaturo Umwami nyir'ijuru.
Ibisekuruza byose bizaririmba indirimbo z'ibyishimo,
izina ryawe rizahoraho nk'umurwa Imana yatoranyije.
14“Nihavumwe abagutera ubwoba bose,
nihavumwe abarimbura inkuta zawe bakagusenya,
nihavumwe abasenya iminara yawe bakagutwikira amazu,
nyamara abakubaha bose nibahorane umugisha.
15Ishime unezerwe Yeruzalemu ku bw'intungane zawe,
bazakorana baturutse aho bajyanywe ho iminyago,
bazahimbaza Nyagasani w'ibihe byose.
Hahirwa abagukunda bakishimira amahoro yawe.
16Hahirwa abantu bose bababazwa n'ibyago byawe,
muzanezeranwa mwishimane iteka ryose,
bazasenderezwa ibyishimo byo kubona ikuzo ryawe.
Koko nsingiza Nyagasani Umwami ukomeye,
17Yeruzalemu izongera kubakwa,
izaba Ingoro ye iteka ryose.
Mbega ukuntu nzanezerwa!
Nzanezerwa abana banjye nibabona ikuzo rya Yeruzalemu,
nzanezerwa nibasingiza Umwami nyir'ijuru!
Amarembo ya Yeruzalemu azubakwa,
azubakishwa safiro na emerodi,
inkuta zayo zose zizatakwaho amabuye y'agaciro.
Iminara yayo izubakishwa izahabu,
ibigo ntamenwa byayo bizubakishwa izahabu inoze,
imihanda izasaswamo amasaro n'amabuye ya Ofiri.
18Amarembo ya Yeruzalemu azasābwa n'indirimbo z'ibyishimo,
mu mazu yaho yose bazaririmba bati:
‘Nihasingizwe Imana ya Isiraheli!’
Yeruzalemu we, abantu bawe bazasingiza Imana,
bazasingiza izina ryayo riziranenge iteka ryose.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.