1Abafilisiti bakoranya ingabo zabo kugira ngo bashoze urugamba. Bakoranira ahitwa Soko mu Buyuda, bakambika hagati ya Soko na Azeka, ahitwa Efesidamimu.
2Sawuli n'ingabo z'Abisiraheli na bo barakorana, bakambika mu kibaya cya Ela, bashinga ibirindiro kugira ngo bahangane n'Abafilisiti.
3Abafilisiti bari hakurya y'ikibaya, naho Abisiraheli bari hakuno yacyo.
4Nuko mu nkambi y'Abafilisiti hasohoka umugabo w'intwari witwaga Goliyati w'i Gati. Yari afite hafi metero eshatu z'uburebure.
5Yari ateze ingofero y'umuringa, yambaye n'ikoti ryometseho utwuma tw'umuringa dusobekeranye hose, ryapimaga ibiro mirongo itandatu.
6Yari yambaye ibyuma bicuzwe mu muringa bikingira amaguru, yambaye n'inkota ku bitugu.
7Uruti rw'icumu rye rwari rumeze nk'igiti cy'ikumbo, umuhunda waryo wapimaga nk'ibiro birindwi. Uwatwaraga ingabo ye yamugendaga imbere.
8Nuko Goliyati arahagarara, abwira ingabo z'Abisiraheli aranguruye ati: “Ni kuki mwashinze ibirindiro by'intambara? Jyewe mpagarariye Abafilisiti, namwe muri inkoreragahato za Sawuli, nimwitoremo umuntu aze turwane.
9Nashobora kurwana nanjye akanyica turaba inkoreragahato zanyu, ariko nanjye nimurwanya nkamwica muraba inkoreragahato zacu.
10Uyu munsi mpinyuye ingabo za Isiraheli, nimumpe umuntu aze turwane.”
11Sawuli n'ingabo z'Abisiraheli zose bumvise ayo magambo, bashya ubwoba bakuka umutima.
Dawidi ajya mu nkambi y'ingabo z'Abisiraheli12Muri icyo gihe, hari Umunyefurata w'i Betelehemu mu Buyuda witwaga Yese. Yari ashaje cyane afite abahungu umunani, Dawidi akaba umwe muri bo.
13Abahungu be batatu bakuru bari baratabaranye na Sawuli, uw'impfura yitwaga Eliyabu, uw'ubuheta akitwa Abinadabu, n'uw'ubuheture akitwa Shama.
14Dawidi ni we wari umuhererezi. Igihe bakuru be batabaranye na Sawuli,
15Dawidi yajyaga kwa Sawuli, ariko akajya agaruka kwa se i Betelehemu kuragira amatungo.
16Ubwo ariko, uko bukeye n'uko bwije wa Mufilisiti agashōtōra Abisiraheli, hashira iminsi mirongo ine.
17Yese abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata ibi biro icumi by'ingano zikaranze n'iyi migati icumi, maze uzagemurire bakuru bawe ku rugamba,
18n'aya maforomaji icumi uzayahe umutware w'umutwe w'ingabo barimo. Uzarebe uko bakuru bawe bameze, kandi uzanzanire ikimenyetso cy'uko mwabonanye.
19Uzabasanga hamwe na Sawuli n'ingabo zose z'Abisiraheli mu kibaya cya Ela, aho bahanganye n'Abafilisiti.”
20Bukeye Dawidi arazinduka amatungo ayasigira umushumba, afata za ngemu aragenda nk'uko Yese yari yabimutegetse. Agezeyo asanga ingabo zigiye mu birindiro, zivuga ibyivugo by'intambara.
21Ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abafilisiti zari zishyamiranye.
22Dawidi atura imitwaro ye ayisigira uri ku izamu, maze ahita ajya ku birindiro aramutsa bakuru be.
23Akivugana na bo, Goliyati w'i Gati wa Mufilisiti w'intwari ava mu birindiro by'Abafilisiti, asubira muri ya magambo na Dawidi abyiyumvira.
24Ingabo zose z'Abisiraheli zibonye Goliyati, zishya ubwoba zirahunga.
25Abisiraheli barabwirana bati: “Nimurebe uriya mugabo uje kudushōtōra! Umuntu uzamwica, umwami azamugororera ibintu byinshi cyane amushyingire n'umukobwa we, n'umuryango we uhabwe icyubahiro gikomeye mu Bisiraheli.”
26Nuko Dawidi abaza abo bari kumwe ati: “Harya ngo uzica uriya Mufilisiti agakiza ikimwaro Abisiraheli bazamugirira bate? Ese ubundi uriya Mufilisiti utakebwe ni iki kugira ngo ashōtōre ingabo z'Imana nzima?”
27Bamusubiriramo uko umuntu uzica Goliyati azagororerwa.
28Mukuru we Eliyabu wari wumvise ibyo yavuganye na bo, aramurakarira cyane maze aramubaza ati: “Waje gukora iki? Ese ubundi ni nde wasigiye ya ngirwa matungo ku gasozi? Uriyemera ndabizi nzi n'amarere yawe, ubwo wazanywe no kureba intambara.”
29Dawidi aramusubiza ati: “Ese hari ikibi nakoze uretse ko nibarije gusa?”
30Nuko arahindukira abaza abandi iby'uzica Goliyati, na bo babimusubiriramo nk'aba mbere.
31Abantu bumvise ibibazo Dawidi yabajije bajya kubibwira Sawuli, na we ahita amuhamagaza.
32Dawidi ahageze abwira Sawuli ati: “Ntihagire uterwa ubwoba n'uriya Mufilisiti, jyewe umugaragu wawe ndarwana na we.”
33Sawuli aramubwira ati: “Uracyari umwana, ntiwashobora guhangana n'uriya Mufilisiti wamenyereye intambara kuva mu buto bwe.”
34Dawidi aramusubiza ati: “Jywe umugaragu wawe, ndagira amatungo ya data. Iyo haje intare cyangwa indi nyamaswa nk'ikirura igafata itungo,
35nyirukaho nkayikubita nkayambura itungo ryanjye. Iyo impindukiranye nyifata mu ijosi, nkayikubita nkayica.
36Nguko uko jyewe umugaragu wawe nishe intare n'ikirura, kandi ni ko nzica uriya Mufilisiti utakebwe wihaye gushōtōra ingabo z'Imana nzima.
37Uhoraho wankijije intare n'ikirura, arankiza n'uriya Mufilisiti.”
Sawuli aramubwira ati: “Ni uko. Uhoraho abe kumwe nawe.”
38Nuko yambika Dawidi imyambaro ye y'intambara n'ingofero ye icuzwe mu muringa, n'ikoti rye ry'icyuma.
39Dawidi amaze kwambara atyo, ashyira inkota ya Sawuli ku mukandara we, maze agerageza kugenda kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko abwira Sawuli ati: “Sinshobora kugendana ibi bintu byose, ntabwo mbimenyereye.” Dawidi abikuramo
40maze afata inkoni ye, atoranya utubuyenge dutanu mu mugezi, adushyira mu gafuka k'uruhago rwe rw'abashumba. Hanyuma afata umuhumetso we, agenda asanga wa Mufilisiti.
Dawidi yica Goliyati41Umufilisiti na we aza amusanga, abanjirijwe n'uwamutwazaga ingabo.
42Umufilisiti abonye Dawidi, asanga ari agahungu k'inzobe gafite uburanga, aramusuzugura
43aramubwira ati: “Ni ko sha, wasanze ndi imbwa ku buryo waje kundwanya witwaje inkoni?” Amaze kumuvumisha imana ze
44aramubwira ati: “Ngaho ngwino nkubagire ibisiga uribwe n'inyamaswa.”
45Dawidi aramusubiza ati: “Waje kundwanya witwaje inkota n'icumu n'igihosho, naho jyewe nje kukurwanya mu izina ry'Uhoraho Nyiringabo, Imana y'ingabo z'Abisiraheli ari zo washōtōye.
46Uyu munsi Uhoraho arakungabiza nkwice maze nguce umutwe, n'Abafilisiti bari mu nkambi ndababagira ibisiga inyamaswa zibarye. Bityo abatuye isi bose bazamenyeraho ko Abisiraheli bafite Imana,
47n'abantu bose bazamenya ko Uhoraho adakeneye inkota n'amacumu kugira ngo atsinde. Uhoraho ni we utanga gutsinda urugamba kandi uyu munsi yabatugabije.”
48Umufilisiti aza asanga Dawidi, Dawidi na we ariruka kugira ngo bahure barwane.
49Dawidi akura akabuyenge mu ruhago rwe agashyira mu muhumetso, akamutera mu gahanga karinjira, Umufilisiti agwa yubamye.
50Dawidi atsinda atyo Umufilisiti akoresheje umuhumetso n'akabuyenge, amwica nta nkota.
51Nuko ariruka ajya aho Umufilisiti yaguye amukura inkota mu rwubati, amuca umutwe. Abafilisiti babonye intwari yabo ipfuye barahunga.
52Nuko ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda zirahaguruka, zihanika ibyivugo maze zikurikirana Abafilisiti mu kibaya cyose, zibageza ku marembo y'umujyi wa Ekuroni. Intumbi zabo zari zinyanyagiye ku nzira hagati ya Shārayimu na Gati na Ekuroni.
53Abisiraheli bamaze kwirukana Abafilisiti, bagaruka gusahura inkambi zabo.
54Dawidi afata igihanga cya Goliyati akijyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azishyira mu ihema rye.
Dawidi ashyikirizwa Sawuli55Igihe Sawuli yabonaga Dawidi asatiriye Umufilisiti, yari yabajije Abuneri umugaba w'ingabo ati: “Ni ko Abuneri, uriya musore ni uwa nde?”
Abuneri yari yamushubije ati: “Nyagasani, simbizi mba nkuroga!”
56Umwami aramubwira ati: “Noneho ubaririze umenye se.”
57Aho Dawidi agarukiye amaze kwica wa Mufilisiti, Abuneri amushyira Sawuli agifite cya gihanga mu ntoki.
58Sawuli aramubaza ati: “Ni ko sha, uri uwa nde?”
Dawidi aramusubiza ati: “Ndi mwene Yese, umugaragu wawe w'i Betelehemu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.