Zaburi 141 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kutifatanya n'inkozi z'ibibi

1Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, ndagutakambiye tebuka untabare,

ningutakambira ujye untega amatwi.

2Amasengesho yanjye akugereho akubere nk'imibavu,

kukwambaza ngutegeye amaboko kukubere nk'igitambo cya nimugoroba.

3Uhoraho, undinde mu byo mvuga,

undinde hatagira ijambo ribi rinsohoka mu kanwa.

4Ntunkundire gutekereza gukora ibibi,

ntunkundire kwiroha mu bikorwa by'ubugome,

ntunankundire kwifatanya n'inkozi z'ibibi ngo nsangire na zo.

5Intungane impannye yaba ingiriye neza,

incyashye sinabyanga kuko yaba impesheje icyubahiro.

Icyakora mpora nsenga namagana ibikorwa by'inkozi z'ibibi.

6Abategetsi bazo bazarohwe mu manga,

na zo zizamenyeraho ko ibyo navuze bifite ishingiro.

7Zizavuga ziti: “Nk'uko umuhinzi asandaza ikinonko,

ni ko amagufwa yacu yasandaye ku mva.”

8Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpanze amaso,

ni wowe mpungiyeho ntundeke ngo mpfe.

9Undinde umutego banteze,

undinde kugwa mu gico cy'inkozi z'ibibi.

10Umutego abo bagome bateze nibabe ari bo bawugwamo,

naho jyewe nywurokoke.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help