1Umunsi umwe Abisiraheli baritotomba, Uhoraho abyumvise ararakara abaterereza umuriro, utwika uruhande rumwe rw'inkambi.
2Abantu batakira Musa na we atakambira Uhoraho, maze umuriro urazima.
3Kubera ko Uhoraho yabaterereje umuriro, aho hantu bahita Tabera.
Abantu bararikira inyama4Abanyamahanga b'amoko atari amwe bari mu Bisiraheli bararikira inyama. Abisiraheli na bo bongera kuziririra bati: “Icyaduha inyama zo kurya!
5Dukumbuye ya mafi twariraga mu Misiri nta cyo tuyaguze! Dukumbuye n'amadegede n'amapapayi, n'ibitunguru by'ibibabi n'iby'ibijumba n'udutungurusumu!
6None ubu dusigaye dutunzwe na manu gusa, kandi na yo iraturambiye.”
7Iyo manu yajyaga gusa na soya, igashashagirana nk'amarira y'ibiti.
8Abantu bajyaga bayitoragura bakayisya cyangwa bakayisekura, hanyuma bakayiteka mu nkono cyangwa bagakoramo utugati. Yari iryoshye nk'umugati ukozwe mu ifu ivanzwe n'amavuta y'iminzenze.
9Iyo ikime cyatondaga mu nkambi nijoro, ni bwo manu yagwaga.
10Musa yumva abantu bitotomba bahagaze imbere y'amahema yabo. Uhoraho ararakara cyane bibabaza Musa.
11Musa aramubaza ati: “Kuki wampemukiye? Nagutwaye iki cyatumye unkorera umutwaro w'aba bantu bose?
12Ko atari jye watwaye inda y'aba bantu ngo mbabyare, kuki ushaka ko mbabumbatira nk'uko umubyeyi abumbatira uruhinja, kugira ngo mbajyane mu gihugu wasezeranyije ba sekuruza?
13Nakura he inyama zo guha abantu bangana batya, ko bakomeza kundirira inyuma bazisaba?
14Sinashobora kubaheka jyenyine, barandemereye.
15Aho kungenza utyo, icyaruta ni uko wanyica nkavaho simpfe urubozo.”
16Uhoraho asubiza Musa ati: “Ntoranyiriza abakuru b'Abisiraheli mirongo irindwi, abo uzi ko bashobora kuyobora abantu, ubazane muhagararane imbere y'Ihema ry'ibonaniro.
17Ndamanuka mpavuganire nawe mbahe ku bubasha naguhaye, bityo bazagufasha kwikorera umutwaro w'aba bantu.
18Kandi ubwire abantu uti: ‘Mwiyegurire Uhoraho kuko ejo azabaha inyama mwaririye. Yumvise mwitotomba muti: “Icyaduha inyama zo kurya! Twari tumerewe neza mu Misiri.”
19Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri gusa,
20muzamara ukwezi kose muzirya kugeza ubwo zizabatera isesemi. Ibyo bizaterwa n'uko mwimūye Uhoraho uri hagati muri mwe, mukarira mwicuza icyabavanye mu Misiri.’ ”
21Musa aramusubiza ati: “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose!
22N'ubwo twabāga amatungo yacu yose ntabwo byaduhāza, ndetse n'ubwo twaroba amafi yose yo mu nyanja na yo ntabwo yaduhāza!”
23Uhoraho aramusubiza ati: “Ese ntuzi ko Imana igira amaboko? Uzirebera yuko ibyo navuze ari ukuri.”
24Musa arasohoka abwira abantu ibyo Uhoraho yamubwiye. Atoranya abakuru b'Abisiraheli mirongo irindwi, bahagarara bazengurutse Ihema ry'ibonaniro.
25Uhoraho amanuka mu gicu avugana na Musa, abaha ku bubasha yari yahaye Musa. Bamaze kubuhabwa barahanura ariko ntibabikomeza.
26Icyakora Elidadi na Medadi, babiri bo muri abo bakuru mirongo irindwi, ntibagiye ku Ihema. Nubwo basigaye mu nkambi na bo bahabwa ububasha bw'Uhoraho barahanura.
27Umuhungu w'umusore ariruka ajya kubwira Musa ko Elidadi na Medadi bahanurira mu nkambi.
28Yozuwe mwene Nuni wafashaga Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati: “Nyakubahwa Musa, babuze.”
29Musa aramusubiza ati: “Mbese urandwanira ishyaka? Icyampa Uhoraho agaha Abisiraheli bose ububasha bwo guhanura!”
30Nuko Musa hamwe na ba bakuru b'Abisiraheli basubira mu nkambi.
Uhoraho yohereza inturumbutsi31Uhoraho ahuhisha umuyaga, uzana inturumbutsi uzimena mu nkambi n'ahazikikije hajya kureshya n'urugendo rw'umunsi umwe, inturumbutsi zari zirundanyije kugeza ku buhagarike bwa metero imwe.
32Abantu bamara iminsi ibiri n'ijoro rimwe bazitoragura. Uwatoraguye nke yatoraguye nka toni imwe. Nuko bazanika mu mpande z'inkambi.
33Ariko Abisiraheli bataramara izo batoraguye, Uhoraho arabarakarira abateza icyorezo gikomeye.
34Abantu benshi bazize irari ry'inyama barapfa, babahamba aho. Ni cyo cyatumye bahita Kiburoti-Hatāva.
35Abantu bava i Kiburoti-Hatāva bajya i Haseroti bahashinga amahema.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.