Ukuvanwa mu Misri 39 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Igishura cy'umutambyi(Kuv 28.1-14)

1Abahanga mu kudoda badoda imyambaro y'abazakora mu Ihema, harimo iyagenewe Aroni n'iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w'ubutambyi. Bayidoze mu myenda iboshywe mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

2-3Abanyabukorikori bacura izahabu bayigira agahwahwari, bayikatamo ubudodo bwo kuvanga n'ubw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru.

Abadozi badodesha igishura ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu.

4Bashyiraho imishumi ku mitwe yacyo yombi yo kugifatisha ku ntugu.

5Badoda umukandara wo kugikenyeza mu mwenda umeze nk'uwadozwemo igishura, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

6Umubāji w'amabuye yandika amazina ya bene Yakobo ku mabuye y'agaciro yitwa onigisi nk'uko bakora ikashe, ayafungira mu tuzingiti tw'izahabu.

7Bayafatisha ku mishumi y'igishura kugira ngo abe urwibutso rw'imiryango y'Abisiraheli, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

Agafuka ko mu gituza(Kuv 28.15-30)

8Abahanga mu kudoda badoda agafuka ko mu gituza cy'umutambyi mu mwenda umeze nk'uw'igishura, w'ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu.

9Kari gakubiranyije kandi gafite impande enye zingana, buri ruhande rufite santimetero makumyabiri n'ebyiri.

10Bagatakaho imisitari ine y'amabuye y'agaciro, ku musitari wa mbere batakaho ayitwa rubi na topazi na emerodi,

11ku musitari wa kabiri batakaho malashita na safiro na diyama,

12ku musitari wa gatatu batakaho yasenti na agata na ametisito,

13naho ku musitari wa kane batakaho kirizolito na onigisi na yasipi. Buri buye barifungiye mu kazingiti k'izahabu.

14Kuri buri buye bandikaho izina ry'umwe muri bene Yakobo nk'uko bakora ikashe. Ayo mabuye ashushanya imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli.

15Babohera ako gafuka udushumi mu budodo bw'izahabu inoze tumeze nk'imigozi.

16Bagacurira utuzingiti tubiri tw'izahabu. Bacura n'udukondo tubiri tw'izahabu badutera ku mitwe yako yombi yo hejuru,

17maze badufungiraho utwo dushumi twombi.

18Indi mitwe y'utwo dushumi bayifunga ku tuzingiti duteye ku mishumi y'igishura, bityo agafuka kaba ku ruhande rw'imbere rwacyo.

19Bacura utundi dukondo tubiri tw'izahabu, badutera ku mitwe yo hasi y'agafuka ahegereye igishura.

20Bacura utundi dukondo tubiri tw'izahabu, badutera ku musozo w'igishura aho imishumi yacyo itereye, hejuru y'umukandara bagikenyeza.

21Utwo dukondo tw'agafuka n'utwo hejuru y'umukandara w'igishura badufatanyisha agashumi k'isine kugira ngo ako gafuka kagume hamwe, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

Indi myambaro y'abatambyi(Kuv 28.31-43)

22Badoda ikanzu yo kwambariraho igishura mu mwenda uboshywe mu budodo bw'isine,

23ku ijosi ryayo bahashyira umusozo ukomeye kugira ngo itazacika.

24Ku musozo wayo wo hasi bahazengurutsa incunda zimeze nk'amapera, ziboshye mu budodo bukaraze bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku.

25Bacura amayugi y'izahabu inoze bayatera hagati y'incunda n'indi,

26bagenda babibisikanya batyo kuzenguruka ku musozo. Uko ni ko badoze ikanzu y'umutambyi, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

27Aroni n'abahungu be babadodera amakanzu maremare y'umweru,

28badoda mu mwenda w'umweru ingofero ya Aroni n'iz'abahungu be, babadodera n'amakabutura mu budodo bw'umweru bukaraze.

29Babohera Aroni umukandara mu budodo bw'umweru bukaraze, n'ubw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

30Bacura mu izahabu inoze agasate ko kwambarana n'ingofero y'umutambyi, maze bandikaho ngo “Uweguriwe Uhoraho”, nk'uko bakora ikashe.

31Bagafunga imbere ku ngofero bakoresheje umushumi w'isine nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

Abisiraheli bamurikira Musa ibyo bakoze(Kuv 35.10-19)

32Abisiraheli bakoze ibyo Uhoraho yategetse Musa byose: barangiza gutegura Ihema ry'ibonaniro n'ibigendana na ryo.

33Bazanira Musa Ihema n'ibyo kurisakara n'udukonzo twaryo, n'ibizingiti n'imbariro zo kubifatanya n'inkingi zaryo n'ibirenge byazo.

34Impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku n'izindi mpu z'agaciro zo gusakara Ihema, n'umwenda wo gukingiriza Icyumba kizira inenge cyane.

35Isanduku yo gushyiramo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko n'imijishi yayo n'igipfundikizo cyayo.

36Ameza n'ibikoresho byayo n'imigati iturwa Uhoraho.

37Igitereko cy'amatara cy'izahabu inoze n'amatara yacyo yose n'ibikoresho byacyo byose, n'amavuta yo gucana.

38Igicaniro cy'izahabu n'amavuta yo gusīga n'imibavu yoswa, n'umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema.

39Urutambiro rw'umuringa n'akazitiro k'akayunguruzo karwo k'umuringa, n'imijishi yarwo n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo.

40Imyenda yo kubakisha urugo n'inkingi zarwo n'ibirenge byazo, n'umwenda wo gukinga ku irembo ry'urugo n'imigozi yarwo n'imambo zarwo, n'ibindi bikoresho byose bigenewe Ihema ry'ibonaniro.

41Imyambaro iboshywe y'abazakora mu Ihema harimo iyagenewe Aroni, n'iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w'ubutambyi.

42Byose Abisiraheli babikora nk'uko Uhoraho yari yategetse Musa.

43Musa abonye ko byose byakozwe nk'uko Uhoraho yari yabitegetse, abasabira umugisha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help