Imigani 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ubwenge no kubaha Imana

1Mwana wanjye, ntukibagirwe inama zanjye kandi ujye uzirikana amabwiriza nguha.

2Nugenza utyo uzarama kandi uzagira amahoro asesuye.

3Umurava n'ukuri bijye bikuranga, ubitamirize nk'urunigi mu ijosi, maze ubyandike mu mutima wawe.

4Ibyo bizatuma ugira ubutoni n'ihirwe ku Mana no ku bantu.

5Wiringire Uhoraho n'umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.

6Mu migenzereze yawe ujye umuzirikana, na we azaboneza imigambi yawe.

7Ntukiringire ubwenge bwawe, ahubwo uzajye wubaha Uhoraho, wirinde ikibi.

8Ibyo bizabera umubiri wawe umuti, bihembure ingingo zawe.

9Wubahe Uhoraho umutura ku byo utunze, umuture umuganura w'umusaruro wawe,

10bityo ibigega byawe bizuzura ibyokurya, naho imivure yawe yuzure divayi.

11Mwana wanjye ntukange inama z'Uhoraho kandi ntukinubire imiburo ye.

12Koko rero Uhoraho acyaha uwo akunda, nk'uko umubyeyi acyaha umwana akunda.

Ubwenge n'ihirwe

13Hahirwa umuntu ugira ubwenge akagira n'ubushishozi.

14Kubugira biruta gutunga ifeza, inyungu yabwo iruta izahabu.

15Ubwenge burusha agaciro amasaro y'agahebuzo, ntawagira ikindi yifuza cyahwana na bwo.

16Ubwenge butuma umuntu arama, bukamuha ubukungu n'icyubahiro.

17Ubufite abaho mu munezero bukamuzanira amahoro.

18Ubwenge bumeze nk'igiti cy'ubugingo ku babufite, hahirwa abamaze kubushyikira.

19Uhoraho yahanze isi akoresheje ubwenge,

arema ijuru akoresheje ubushishozi.

20Ubuhanga bwe bwazamuye amasōko y'ikuzimu aradudubiza,

butuma ibicu bibyara imvura.

Uhoraho arinda umunyabwenge

21Mwana wanjye, ujye ugira amakenga n'ubushishozi, ntuzabiteshukeho.

22Bizatuma ugira imibereho myiza kandi bikubere nk'urunigi utamirije mu ijosi.

23Ubwo ni bwo uzakomeza kujya mbere nta nkomyi, kandi ntuzigera uhungabana.

24Uzaryama nta cyo wikanga, uzisinzirira ibitotsi bikugwe neza.

25Ntuzatinya ibiteye ubwoba bigutunguye, cyangwa ibitero by'inkozi z'ibibi ziguhagurukiye.

26Koko Uhoraho azakubera umwishingizi, kandi azakurinda kugwa mu mutego.

Gukunda abandi

27Ntukange kugirira neza ababikeneye, igihe cyose ubishoboye.

28Ntukarerege mugenzi wawe uti: “Genda uzagaruke ejo ni bwo nzaguha”, kandi ufite icyo umuha.

29Ntukagambanire umuturanyi wawe, kandi yaragufitiye icyizere.

30Ntukagire uwo utonganya nta mpamvu, igihe nta wagize ikibi agukorera.

31Ntukifuze kugenza nk'umunyarugomo, ntukigane imigenzereze ye,

32kuko Uhoraho yanga abagome urunuka, ariko agakunda abantu b'indahemuka.

33Uhoraho avuma urugo rw'umugiranabi, nyamara urugo rw'intungane akaruha umugisha.

34Uhoraho aseka abakobanyi, agatonesha abicisha bugufi.

35Abanyabwenge bazaragwa ikuzo, naho abapfapfa bakorwe n'isoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help