Ezayi 56 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Agakiza kagenewe abantu bose

1Uhoraho aravuze ati:

“Nimuharanire ubutabera mukore ibitunganye,

dore agakiza kanjye karegereje,

ubutungane bwanjye bugiye kwigaragaza.

2Hahirwa ugenza atyo,

hahirwa umuntu ubizirikana,

hahirwa uwubahiriza isabato uko bikwiye,

hahirwa uwirinda gukora ibibi.”

3Umunyamahanga wisunze Uhoraho ntakavuge ati:

“Uhoraho azanyirukana mu bantu be.”

Inkone na yo ntikavuge iti:

“Dore jye nsanzwe ndi nk'igiti cyumye.”

4Koko Uhoraho aravuga ati:

“Inkone zubahiriza amasabato yanjye zigakora ibinshimisha,

inkone zikomera ku Isezerano ryanjye,

5nzashyira urwibutso rw'amazina yazo ku nkuta zo mu Ngoro yanjye.

Ibyo bizabarutira kugira abahungu n'abakobwa,

nzabaha izina rihoraho, ritazibagirana.

6Abanyamahanga bazisunga Uhoraho bakamukorera,

abazakunda Uhoraho bakamuyoboka,

abo bose bazubahiriza isabato uko bikwiye,

abazakomera ku Isezerano ryanjye,

7nzabazana ku musozi nitoranyirije,

nzabaha kwishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo.

Ibitambo byabo bikongorwa n'umuriro n'amaturo, bizemerwa ku rutambiro rwanjye,

koko Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n'amahanga yose.”

8Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Natarurukanyije Abisiraheli bajyanywe ho iminyago,

uretse abo nzatarurukanya n'abandi bakoranire hamwe.”

Abayobozi b'imburamumaro

9Mwa nyamaswa zose zo mu gasozi mwe,

nimuze murye abayobozi b'abantu banjye,

mwa nyamaswa zo mu ishyamba zose mwe, nimuze.

10Abo bayobozi babo ni impumyi,

bose uko bakabaye bameze nk'injiji,

bameze nk'imbwa zidashobora kumoka,

bakunda kuryama bagahunikira bakarotagizwa.

11Bameze nk'imbwa z'ibisambo,

ntibajya bavuga bati: “Turijuse”,

nyamara izo ngirwabayobozi ntizigira ubushishozi.

Buri wese agenza uko ashaka,

buri wese aharanira inyungu ze bwite.

12Barabwirana bati: “Nimuze tujye gushaka divayi,

nimuze tunywe inzoga tuzihage,

ejo na bwo tuzagenza dutyo tunarusheho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help