Mwene Siraki 49 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yosiya(2 Bami 22.1—23.30; Yer 22.15)

1Urwibutso Yosiya yasize ni nk'imibavu ihumura neza,

ni nk'imibavu ihumura neza yateguwe n'umuhanga.

Abamuvuga bose abaryohera nk'ubuki,

abaryohera nk'indirimbo mu birori banywamo divayi.

2Yakurikiye inzira nziza avugurura umuryango,

ni we wakuyeho imihango yakorerwaga ibigirwamana.

3Yosiya yagarukiye Uhoraho n'umutima we wose,

yavuguruye idini mu bihe bikomeye.

Abami ba nyuma b'u Buyuda n'umuhanuzi Yeremiya

4Uretse Dawidi na Hezekiya na Yosiya, abandi bami bose barushijeho gucumura,

ntibakurikije Amategeko y'Usumbabyose,

bityo abami b'u Buyuda bararimbutse.

5Ububasha bwabo bwahawe abandi,

ikuzo ryabo ryeguriwe abanyamahanga.

6Abo banyamahanga batwitse umurwa Imana yitoranyirije,

amayira yawo ntiyongeye kuba nyabagendwa nk'uko Yeremiya yari yarabihanuye.

7Koko rero Yeremiya yari yaratotejwe,

ni we muhanuzi Imana yari yaratoranyije ataravuka,

yaramutoranyije kugira ngo arandure, ahirike kandi asenye,

nyamara ni we uzasana ibyasenyutse akubaka n'ibyarimbuwe.

Umuhanuzi Ezekiyeli

8Ezekiyeli ni we wabonye ikuzo ry'Uhoraho,

ni we Uhoraho yiyerekeye hejuru y'igare ritwawe n'Abakerubi.

9Yibukije kandi n'ibyerekeye Yobu,

ni we wakurikije muri byose inzira y'ubutungane.

Abahanuzi cumi na babiri

10Naho abahanuzi cumi na babiri nubwo amagufwa yabo akiri mu mva,

Imana nishyireho ababasimbura.

Koko bahumurije abakomoka kuri Yakobo barabakiza,

barabakijije kuko batigeze biheba.

Zerubabeli na Yeshuwa

11Umuntu yavuga ate ibigwi bya Zerubabeli?

Yari nk'impeta ku rutoki rw'ikiganza cy'iburyo cy'Uhoraho!

12Umuntu yavuga ate ibigwi bya Yeshuwa mwene Yosadaki?

Mu gihe cyabo bombi bubatse Ingoro bundi bushya,

bubatse Ingoro yeguriwe Uhoraho yagenewe ikuzo rihoraho.

Nehemiya(Neh 1—7)

13Nehemiya na we yakoze byinshi tumwibukiraho:

ni we wubatse inkuta z'umurwa wacu zari zarasenyutse,

yashubijeho inzugi n'ibihindizo byazo,

yasannye amazu yacu.

Abandi bantu babaye ibirangirire

14Ku isi nta wundi muntu wabaye ikirangirire nka Henoki,

koko Henoki ni we wajyanywe mu ijuru.

15Nta n'undi muntu wabaye ikirangirire nka Yozefu,

ni we wabaye umutware w'abavandimwe be kandi ashyigikira umuryango we,

amagufwa ye yahawe icyubahiro gikomeye.

16Semu na Seti bahawe ikuzo mu bantu bose,

nyamara Adamu yakomeje kuba ikirenga mu biremwa byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help